Akarere ka Nyamagabe kafashije abatishoboye muri ibi bikurikira:
- Kwubakira abacitse kwicumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994
- Kwubakira abana bibana
- Gufasha abatishoboye binyuze muri VUP( public works, Direct Support, Financial Services)
GAHUNDA YA V.U.P
Akarere ka Nyamagabe gafite Imirenge 17 gahunda ya VUP ikoreramo:
- Imirenge 12 (CYANIKA, GASAKA, MBAZI, KAMEGERI,MUSANGE, MUGANO, KADUHA, TARE, KIBIRIZI, MUSHUBI, NKOMANE na MUSEBEYA) ifite inkingi zose ya PW)
- Imirenge yose uko ari 17 ifite inking ya DS (Direct Support) CYANIKA, GASAKA, MBAZI, KAMEGERI,MUSANGE, MUGANO, KADUHA, TARE, KIBIRIZI, MUSHUBI, NKOMANE, MUSEBEYA, KIBUMBWE, GATARE, BURUHUKIRO, UWINKINGI, KITABI
- Indi Mirenge 12 ifite inking ya FS (CYANIKA, GASAKA, MBAZI, KAMEGERI,MUSANGE, MUGANO, KADUHA, TARE, KIBIRIZI, MUSHUBI, NKOMANE na KIBUMBWE)
INKINGI | UMUBARE W’ABAGENERWABIKORWA | AMAFARANGA AHABWA BENEFICIARIES KURI ICYO GIKORWA |
Gutanga inkunga y’ingoboka (Direct support) | 4633 (1337 M; 3296F) Beneficiaries | Buri muryango ugenerwa: *7.500Frs umuntu umwe *12.000Frs abantu babiri mu rugo *15.000Frs abantu batatu mu rugo *18.000Frs abantu bane mu rugo *21.000Frs abantu batanu mu rugo |
Gutanga akazi (PW) | 5240 Beneficiaries in FY 2016-2017 | Buri mugenerwabikorwa ahembwa amafranga hagati 1000-1200 ku munsi, kandi agakora nibura imibyizi 72 muri uwo mushinga wose. |
Inguzanyo zatanzwe (Financial services) | Inguzanyo za Finacial services ziratangwa mu Mirenge 12 yavuzwe haruguru | Inguzanyo zimaze gutangwa kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira zahawe imiryango 602 zifite agaciro ka 108,840,000Frw |
2. IMISHINGA Y`UBUDEHE
- Ubu imishinga y`ubudehe imaze guterwa inkunga ni uguhera 2014-2015 (Hatewe inkunga Imishinga 328 y`Imidugudu n`ingo zikennye 328);
- 2015-2016 (hatewe inkunga imishinga y`ubudehe mu Midugudu yose 536n`ingo zikennye 536) ; 2016-2017
- Uyu mwaka 2016-2017 hatewe inkunga imishinga y`ubudehe mu Midugudu 536 n`ingo zikennye.
- Imishinga iterwa inkunga ni:Umushinga wateguwe n`umudugudu hamwe n`umushinga wateguwe n`urugo rukennye ruhabwa (60.000Frs), urwo rugo rukennye rutoranwa n`abaturage bose bagize umudugudu
4. Minimum Package
- Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016 mu Murenge wa Mbazi abagezejejweho ubufasha muri gahunda ya Minimum Package ni imiryango 40 yahawe amatungo 120
- Mu mwaka wa 2016-2017 hazatangwa amatungo 354 agenewe imiryango 118 izagerwaho n’iyi gahunda nabo bakazahabwa amatungo magufi
5. Gahunda ya Girinka
• Kuva mu mwaka wa 2006, mu karere ka Nyamagabe ni 13079
• Inka zose zizatangwa muri uyu mwaka wa 2016-2017 ni 1,679 ,Inka 1061 zimaze gutangwa.