Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Nyamagabe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Gakire Bob kuwa 17 Kamena 2020 yasuye ibikorwa bitandukanye birimo byubakwa mu Karere ka Nyamagabe. Ni ibikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu b’imibereho myiza y’abatuye aka Karere.

Muri uru ruzinduko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yabanje gukorana inama na Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye mu Karere.

Iyi nama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, imibereho myiza, iterambere ry’ubukungu n’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yibukije abayobozi ko ibyo bakora byose bagomba kwita ku miyoborere kuko ari ingenzi mubyo bakorera abaturage byose. Yibukije abayobozi kureba uko ibyo bakora byubakira ku mirongo migari igihugu kigenderaho.

Nyuma y’iyi nama uyu muyobozi yakomeje asura isoko rya Kijyambere ririmo ryubakwa mu Karere ka Nyamagabe aho yeretswe ko imirimo yo kubaka nyirizina yarangiye hakaba harimo hakorwa ibikorwa bya nyuma biranisha ku kurifungura ku mugaragaro mu gihe gito.

Aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere kandi yasuye ibikorwa byo kubaka amashuli Akarere katewemo inkunga na World Bank. Yasuye ishuli rya G.S Rugogwe mu Murenge wa Cyanika na E.P Manwali mu Murenge  wa Mbazi aho yeretswe ko ibikorwa birimo bigenda neza, icyo bategereje kubona ari isakaro ubundi inyubako zigasozwa.

Uyu muyobozi yasoje uruzinduko rwe asura aharimo kubakwa umudugudu w’icyitegererezo wa Kaduha (Kaduha IDP Model Village) mu Murenge wa Kaduha. Abubakisha izi nzu bamugaragarije ko imirimo yo kubaka igeze ku kigero cya 57% bamwizeza ko imirimo yo kubaka irimo igenda neza kuko bafite ibikoresho n’abakozi bahagije.