Akarere ka Nyamagabe kahembye abahinzi ntangarugero, bwasabwa kuzamura abandi

Abahinzi ntangarugero mu Karere ka Nyamagabe bahembwe imashini zuhira imyaka na telephone zigezweho (smartphones) kubera uruhare bagize mu guteza imbere ubukungu bw’Akarere binyuze mu buhinzi buteye imbere bakora.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yasabye aba bahinzi kwagura ibikorwa bakanigisha abaturanyi babo ku buryo bateza ubuhinzi imbere.

Yagize ati “Igihembo cyo ni nk’urwibutso ariko ubundi kuba hari abantu bagaruka bakavuga ngo mukora ibintu byiza nicyo kintu gikomeye kandi giteza imbere igihugu. Ahubwo icyo twabasaba nk’abahinzi borozi ntangarugero ni uko n’ubundi aho muherereye mwakomeza kwagura ibikorwa byanyu mukabikora mu bwiza no mu bwinshi, ushobora kuba utaguye aho ukorera ariko ukagura wigishije abandi gukora ubundi tukabona abantu benshi bameze nk’abo tubona aha ngaha”

Yakomeje agira ati “Ubundi tuba twifuza kuvuga ngo muri urugero rw’ibishoboka, mwaba abarimu n’icyitegererezo ku bandi, nicyo buriya twifuza. Numva nko mu gihe gitaha igihe tuzaba turi mu masuzuma wenda mugende munabikoreho umuhigo, ubutaha tukazasuzuma umuntu ku giti cye ariko tukareba n’akarusho k’icyo yafashije abandi, tukavuga tuti ko bikorwa byawe ari byiza, byaba bimaze iki kubikora wenyine utuye mu mudugudu uturanye n’abandi? Ese hari abandi bantu bagushamikiyeho baza kukwigiraho, abantu wagerageje guhugura? Ni byiza ko tugira abadushamikiyeho b’abaturanyi ndetse n’abadukomokaho”.

Imashini zo kuhira zatanzwe uko ari enye zifite agaciro ka 1,600,000frw naho telephone 136 zatanzwe zikagira agaciro ka 7,208,000frw.