Minisitiri Bayisenye yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Nyamagabe

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette akaba n’Imboni y’Akarere muri Guverinoma yakoreye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Karere ka Nyamagabe maze asura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu Mirenge igize aka Karere.

Uru ruzinduko Minisitiri yaruhereye mu Murenge wa Kamegeri aho yifatanyije n’abaturage mu Muganda wo gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuli 517 n'ubwiherero 737 bizubakwa ahantu hatandukanye mu Karere. Aho iki gikorwa cyatangirijwe kuri EP Bwama ho hazubakwa ibyumba bine n’ubwiherero 12.

Mu ijambo rye Minisitiri Bayisenge yasabye ababyeyi kwita ku burere bwiza bw’abana babo kugirango aya mashuli Leta irimo yubaka azabone abayigiramo kandi bafite uburere bwiza bubereye umwana w’umunyarwanda.

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko, Minisitiri yakoranye inama na Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe, Abayobozi b’amashami n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera muri aka Karere.

Iyi nama yagarutse ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 n’imishinga migari ikubiye mu ngengo y’imari ya 2020/2021. Muri iyi nama kandi Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yagaragarije Minisitiri ingamba Akarere kashyizeho mu kurwanya COVID19.

Nyuma y’iyi nama, Minisitiri yakomeje asura ibikorwa bitandukanye birimo Irerero ry’abana bato mu Murenge wa Gasaka, site ya Cyanika itangirwamo ifu ya shisha-kibondo n'ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri [FBF]. Yakomeje kandi asura ibikorwa by’inyubako z’amashuli za GS Rugogwe ziri mu Murenge wa Cyanika zubakwa ku nkunga ya World Bank.

Ku munsi wa Gatatu w’uru ruzinduko, Minisitiri yasuye icyumba cy’Akarere gikusanyirizwamo amakuru yose yerekeranye n’ibikorwa byo kurwanya COVID19 ndetse n’icyumba gikusanya amakuru y’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere.

Aherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Minisitiri yakomeje asura ibikorwa bitandukanye ahereye ku muhanda Kaduha-Mushubi urimo gusanwa aho yizejwe ko imirimo yo kuwusana izaba yarangiranye n’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Mu Murenge wa Kaduka Minisitiri yasuye Ibitaro bya Kaduha aho byamugaragarije serivisi bitanga n’imbogamizi ibitaro bigihura nazo zirimo kuba bakira abarwayi bake ugereranyije n’ubushobozi bifite kubera ikibazo cy’imihanda ihagera.

Uyu muyobozi kandi yasuye ES  Kaduha na Kaduha  TVET School  aho yeretswe serivisi batanga maze nabo abagira inama zo gukomeza kunoza ibyo bakora kugirango batange ireme ry’uburezi rikenewe.

Mu gusoza uru ruzinduko Minisitiri yasuye umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) urimo kubakwa mu Murenge wa Kaduha maze yizezwa ko ibikorwa byo kuwubaka bizarangirana n’ukwezi kwa karindwi.