Imiryango 16 itishoboye yubakiwe inzu mu Murenge wa Kitabi

Imiryango 16 itishoboye y’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma batuye mu Murenge wa Kitabi, mu nkengero za Parike ya Nyungwe bubakiwe inzu zigezweho kugira ngo imibereho yabo irusheho kubungabungwa no gutezwa imbere.

Izu nzu zubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na Caritas Gatolika Diocese ya Gikongoro ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Iki gikorwa kiri muri gahunda y’igihugu yo gusaranganya umusaruro uva mu bukerarugendo ku baturiye ibice by’ubukerarugendo.

Umuhango wo gutaha izi nzu kuri uyu wa 24 Kamena 2020 witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure; Umushumba wa Diocese Gatolika ya Gikongoro Musenyeri Hakizimana Celestin; abakozi ba RDB; ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yabwiye abubakiwe ko inzu bari barimo zidahesheje agaciro umunyarwanda kandi zitatuma umuntu abaho neza nk’uko Leta y’u Rwanda ibyifuza.

“Icyerekezo cya Leta yacu ni uko buri muturage agira imibereho myiza, akagira iterambere kandi nawe ubwe akagira ibyo yifuza kugeraho byinshi birenze ndetse n’aya mazu, turabifuriza rero ko mubaho neza kandi buri wese akumva ko agomba kubaho neza no kuba ahantu heza. Kwivuza, abana bakiga ni inshingano ya Leta ariko yifuza ko namwe mubyumva gutyo mukumva ko mugomba kugira uruhare mu kubiharanira”.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Leta yafashe umwazuro wo gufata umusaruro ivana mu bukerarugendo ikawusaranganya mu baturage baturanye n’ibikorwa bisurwa n’abakerarugendo kandi abaturage bagomba kugira uruhare mu kubirinda.

Yibukije abahawe inzu kandi kuzifata neza kuko ari izabo anabasaba gukora bakiteza imbere.

Izi nzu kandi zifite ikigega gifata amazi y’imvura, zifite igikoni, ubwiherero n’ubwogero. Abahawe inzu kandi bashyiriwemo n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza, igitanda na matelas, ibyo kwiyorosa ndetse bahabwa n’ibiribwa.

Abatujwe muri izi nzu bashimye iki gikorwa bavuga ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza y’igihugu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.