Abikorera ba Nyamagabe basabwe gushyira imbere ‘Ndi Umunyarwanda’

Abagize Urugaga rw’abikorera (PSF) bo mu Karere ka Nyamagabe basabwe gushyira imbere ‘Ndi Umunyarwanda’ mu byo bakora no mu buzima bwabo bwa buri munsi bagashyira inyungu z’abanyarwanda imbere birinda kwibonamo amoko n’andi macakubiri.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere taliki 29 Kamena 2020, mu kiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagejejweho na Musenyeri wa Kiliziya Gatolika/Diocese ya Gikongoro, Célestin Hakizimana akaba n’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’igihugu.

Muri iki kiganiro Musenyeri yabwiye abikorera ko n’ubwo Ndi Umunyarwanda bamwe bayita gahunda ariko itandukanye n’izindi gahunda zisanzwe nka Girinka, VUP, kurwanya Nyakatsi n’izindi kuko izo gahunda zo zigira intangiriro zikagira n’igihe zirangirira.

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda yo si gahunda kuko ni umusingi, tugomba kubaho, tukabana, tukagira ibidushimisha n’ibitubabaza, tukagira ibyo twemera n’ibyo tutemera”.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko Ndi Umunyarwanda yagiye igira ibibazo byo guhura n’imbogamizi y’amacakubiri yagiye aterwa na Politiki mbi, asaba ko ubunyarwanda bushyigikirwa kuko abanyarwanda bahuje ururimi, umuco n’ibindi byinshi.

Yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko Ndi Umunyarwanda ari icyomoro cy’ibikomere kuko hakiri ibikomere abanyarwanda bose bakwiye gufatanya komora kuko abacitse ku icumu bafite ibikomere byo kubura ababo n’ibyabo, abanyarwanda bacirwa urubanza n’ibyaha bakoze, abanyarwanda bakomerekejwe b’ibyaha byakozwe n’abo bafitanye isano, abanyarwanda bafite ibikomere byo kwimwa uburenganzira ku gihugu kuko babaye mu buzima bw’ubuhunzi imyaka myinshi ndetse n’abana bavutse ku babyeyi bahohotewe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Nifuza ko twataha twiyemeje gushyira imbere Ndi Umunyarwanda n’inyungu z’abanyarwanda bose twe kwibonamo amoko n’andi macakubiri ayo ariyo yose, gukomeza gusesengura amateka yaranze u Rwanda, kuyasobanura uko ari no kuyagiraho imyumvire imwe hagamijwe gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda”

Muri ibi biganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yashimye Musenyeri Hakizimana  avuga ko mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no kurenga amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko kuba hari abarinzi b’igihango ari ugushimira abanyarwanda bitandukanyije n’ayo mateka cyangwa se bagize ubushishozi buhagije mbere y’igihe bakerekana imyitwarire yari ikwiye kuba yararanze abanyarwanda ku buryo ibyabaye bitari kuba cyangwa ngo bigere ku kigero byabayeho.

Yagize ati “Ibi biganiro bidufasha kunga ubumwe, bikanadufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bikadufasha kugira imyumvire iteye imbere mu buryo dukwiye kubaho no kubana nk’abanyarwanda”.

Abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe bashimye gahunda y'ibi biganiro kuri "Ndi Umunyarwanda" bavuga ko nta mpamvu yo kuba ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, bongeraho ko iyo Jenoside iba itarabaye buri wese urwego ariho ubu atarirwo yakabaye ariho kuko yadindije iterambere ry’igihugu n’umuntu ku giti cye.