Abakuru b’Imidugudu 160 bashimiwe uruhare mu kurinda umutekano bahabwa amagare

Abakuru b’Imidugudu 160 bo mu Mirenge itanu y’Akarere ka Nyamagabe ikora kuri Parike ya Nyungwe bashyikirijwe amagare bahawe nk’ishimwe bagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Aya magare Umukuru w’Igihugu yayabashyikirije ayanyujije mu Ngabo z’Igihugu (RDF). Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Buruhukiro, aho kitabiriwe n’abakuru b’Imidugudu bayagenewe baturuka mu Mirenge ya Gatare, Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro na Nkomane.

Uyu muhango itabiriwe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Umuyobozi Wungirije wa Brigade ya 307 ikorera mu Karere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru, abahagarariye ingabo na Police, abayobozi b’Imirenge n’ab’Utugali iyo Midugudu iherereyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye ubufatanye bugaragara hagati y’Ingabo z’Igihugu n’Akarere by’umwihariko abakuru b’Imidugudu mu gucunga umutekano.

Yagize ati “Aha ngaha tuhateraniye inshuro nyinshi, buri gihe tuhaza twishimye turata ibikorwa by’ingabo z’igihugu, ubufatanye hagati y’ingabo n’Akarere kacu. Hari igihe umwanzi w’igihugu yibeshye ko yanyura muri iri shyamba akaza guhungabanya umutekano ariko dufatanyije n’ingabo, abaturage n’abakuru b’imidugudu twamweretse ko yibeshye”.

Yabwiye abahawe amagare ko ari ayo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ariko abasaba kuba intangarugero, avuga ko ufashe igare yumve ko yarihawe n’Umukuru w’Igihugu kugirango yumve ko afite uruhare mu mugambi mugari wo kubohora igihugu no kubaka u Rwanda.

Agaruka ku bikorwa byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 26, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ari urugendo rukomeje kandi rukeneye ubufatanye.

Yagize “Ni urugendo tugomba gufatanya kandi tugomba kugenda dufite icyizere kuko ibyo tumaze kugeraho biratwereka ko bishoboka. Birashoboka kwibohora ubujiji, amacakubiri, amoko no kwibohora ubukene ahubwo tugatera imbere”.

Umuyobozi Wungirije wa Brigade ya 307 ikorera mu Karere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru Lt. Col. Mwesigye yabwiye abakuru b’Imidugudu ko Perezida wa Republika abashimira uruhare mu kugarura umutekano kuko nta terambere ryagerwaho igihe nta mutekano uhari.