Abaturage ba Nyamagabe bakanguriwe gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yakanguriye abaturage b’aka Karere gukaza ingamba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 nyuma y’uko hari abarwayi bacyo bagaragaye muri aka Karere.

Ibi Umuyobozi w’Akarere yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Ikaze Munyarwanda kuri Flash FM kuri uyu wa 14/07/2020 cyagarutse ku kwirinda iki cyorezo mu bice by’icyaro.

Uyu muyobozi yavuze ko kuba abaturage barakomeje ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu gihe abandi bari muri gahunda ya guma mu rugo bitanga amahirwe ko bashobora kongera umusaruro ukabafasha guhangana n’ingaruka zatewe n’iki cyorezo.

Mayor yagarutse ku bice byitaweho cyane kuko bihuriramo abantu benshi nko mu masoko ya Ryarubondo, Gasarenda na Ruganda avuga ko abayajyamo bapimwa umuriro. Yavuze ko muri iyi minsi abagura amatungo bakanguriwe guhererekanya amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga n’abari mu bice bikumiriwe basabwa koherereza amafaranga abari muri Nyamagabe bakagura amatungo bakayohereza aho bari.

Nyuma y’uko hagaragaye abantu barwaye COVID19 mu Karere kandi bakaba baraturutse mu tundi duce turimo iki cyorezo, Mayor yakanguriye abaturage kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa.

Yagize ati “Ibintu byo kugendagenda, aho umuntu usanga agenda kandi nta mpamvu ifatika afite tugomba kubicikaho. Akarere ntabwo kari kashyirwa mu kato, ubwandu bukomeje kwiyongera byashoboka, ariko igihe ingendo zikemewe umuntu ajye abanza agishe umutima inama yumve niba ari ngombwa ko agira aho ajya”.

Yasabye abaturage gukaza ingamba zo kwirinda kuko icyorezo cyamaze kugera mu Karere kandi gukwirakwira kwacyo byoroshye.

“Ubu ni umwanya wo gukaza no kubahiriza ingamba zo kwirinda, buri wese akabigira ibye kuko bigaragara ko icyorezo cyageze mu Karere kandi iyo kimaze kuhagera gukwirakwira biroroshye. Kugira ngo dukumire ikwirakwira ryacyo ni uko twirinda za ngengo zitari ngombwa, twubahiriza amabwiriza yo gusukura intoki, kwambara agapfukamunwa gafite isuku kandi ukakambara neza no guhana intera igihe twahuriye ahari abantu benshi cyane cyane nko mu masoko”.

Mayor yavuze ko inzego z’ubuyobozi zizafasha abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza kandi abayarengaho bagahanwa.