Abafatanyabikorwa basabwe kwihutisha ibikorwa by’iterambere ry’umuhora wa Kaduha-Gitwe

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa batandukanye hasabwe ko habaho ubufatanye buganisha ku iterambere ryihuse ry’umuhora wa Kaduha-Gitwe witezweho guhindura ubuzima bw’aka gace.

Ni inama yahabe ku Cyumweru taliki 26/07/2020 yitabirwa na bamwe mubagize inama ngishwanama ku iterambere ry'Akarere, abayobozi b'Imirenge ya Kaduha, Mugano, Musange, Mbazi, Kibumbwe, Musebeya na Mushubi, abakozi b'Akarere mu mashami y'ubuhinzi n'ibikorwaremezo, Abavuka muri iyi Mirenge batuye i Kigali n'ahandi, abikorera ndetse n’abashinzwe ubuhinzi n’ubutaka mu Mirenge.

Iyi nama kandi yitabiriwe n'abakozi ba Wood Foundation igiye gushora imari mu mushinga w'icyayi mu Mirenge ya Kaduha, Musebeya, Mushubi na Mugano, ndetse na ESRI Rwanda irimo gukusanya amakuru mu rwego rwo kubarura ubutaka buzahingwaho icyayi muri iyi Mirenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko amateka ya Kaduha agaragaza ko hari ahantu heza abantu basabana kandi babanye neza hari n’icyerekezo cy’iterambere.

Yavuze ko umuhora wa Kaduha-Gitwe watangiye ari ibitekerezo ndetse birimo n’imbogamizi zitandukanye ariko uyu munsi hakaba hishimirwa ko bitangiye gufata icyerekezo.

Yagize ati “Icyerekezo gitangiye kugaragara, ibikorwa bifatika bitangiye kugenda biboneka, icyo dusabwa ni ugukomeza izo mbaraga twatangiye kandi noneho tukihuta kugirango tubigereho vuba”.

Mayor yongeyeho ko “Kaduha rero nitwongere natwe uko twicaye hano, abahakora, abahavuka, abahayobora, abahafite ibikorwa by’iterambere, abifuza kubihagira, abo dusaba ko baza kudufasha, mureke dufatanye yongere ihinduke isanganiro ry’iterambere ryacu kandi birashoboka cyane cyane ko ibyo dushobora kugeraho bimwe na bimwe biragaragara twarabitangiye hari n’ibyo tugenda tugeraho mu buryo bufatika, igisigaye ni ugutera intambwe tukihuta”.

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo bagaragaza n’imbogamizi zishobora kubaho mu gushyira mu bikorwa imishinga iteganijwe cyane cyane iy’ubuhinzi aho hari gahunda yo guteza imbere ibihingwa ngengabukungu.

Hagaragajwe ikibazo cyo guhindura imyumvire y’abaturage ngo babashe kumva icyerekezo n’akamaro k’ibwo buhinzi, ariko ubuyobozi bwizeza gukora ubukangurambaga kugirango abaturage bumve ko iyi gahunda aribo igomba kugirira akamaro.

Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko icyerekezo gihari ari icya bose ntawe kigomba gusiga inyuma, asaba ko hazabaho ubworoherane nk’aho bizaba ngombwa ko hahuzwa ubutaka abaturage bakumva ko bigamije inyungu rusange.