Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga basabwe gushyira gahunda yo kurangiza imanza mu byihutirwa

Kuri uyu wa mbere taliki 27/07/2020 Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure abiherewe ububasha na Minisitiri w’Ubutabera yakiriye indahiro z’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ndetse na Noteri w’Ubutaka mu Karere.

Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga barahiye ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngarambe Alfred; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri, Hitimana Jean de Dieu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare Ndagijimana Gustave n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi Ndagijimana Valens. Noteri w’Ubutaka mu Karere warahiye ni Uwimana Eric.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere yibukije abarahiye ko inshingano bagiye gukora ari ugukemura ibibazo by’abaturage, ababwira ko kurangiza imanza z’abaturage babishyira mu by’ibanze bagiye gukora.

Yagize ati “Ikintu cyo kurangiza imanza mugishyire mu bikorwa byihutirwa mugiye gukora mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage ariko no mu kuzana impinduka muri services zihabwa abaturage”.

“Muzi ko dufite ibipimo bidusuzuma bijyanye na servisi nziza, biciye muri Citizen Report Card. Icyo Citizen Report Card idufasha, igaragaza icyo abaturage bumva ku buyobozi, iyo batishimiye services tubaha harimo no kurangiza imanza usanga bagira imyumvire itari myiza kandi iyo imyumvire y’abaturage itari myiza bigira ingaruka no ku bindi, mu gihe iyo tubakoreye ibyo tugomba, bakagira imyumvire myiza no mu zindi gahunda baritabira, umuturage ashobora kwanga gutanga mutuelle kubera ko utamurangirije urubanza, ashobora kwanga kujya mu muganda kubera ko utamukemuriye ikibazo yari afite mujye mubizirikana”.