Guverineri Kayitesi yasabye inzego zikorera mu Karere gukorera hamwe baharanira guteza imbere umuturage

Ku wa 28/07/2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Hon. Kayitesi Alice yakoreye uruzinduko mu Karere ka Nyamagabe maze akorana inama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere hamwe n’abagize inama y’umutekano itaguye abasaba gukorera hamwe baharanira iterambere ry’umuturage.

Ni nyuma y’uko muri iyi nama yagaragarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ishusho y’Akarere mu nkingi zose, amugaragariza n'imishinga minini iteganijwe. Guverineri kandi yagaragarijwe uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa, ibikorwa by'ingenzi biteganijwe mu ngengo y'imari ya 2020/2021 ndetse anagaragarizwa aho imirimo yo kubaka amashuli igeze.

Guverineri yashimye ibyakozwe mu Karere ka Nyamagabe agira inama abayobozi n'izindi nzego zikorera mu Karere kurushaho gukorana mu rugendo rwo guteza imbere umuturage.

Yagize ati “Ubundi inshingano za buri wese uri aha ngaha mu rwego rwamutumye, udutuma ni umwe ni Nyakubahwa Perezida wa Republika, ashobora kugutuma anyuze muri Minisiteri runaka cyangwa mu rwego rw’umutekano, ariko buri wese ubutumwa yahawe muri aka Karere ka Nyamagabe ni ukugira ngo dufashe abaturage dushinzwe kugira iterambere rirambye”.

Guverineri yavuze ko Akarere n’abagatuye badashobora gutera imbere cyangwa ngo ibibazo bikemuke hatabayeho uruhare no gukorera hamwe kwa buri wese.

“Uwo duhuriraho ni umwe wenyine, ni umuturage, n’abanyamadini tujya tubiganiraho, uyu munsi aba umukristu, ejo akaba umugenerwabikorwa akagaruka akaba umuturage, ni umuntu umwe uba ugenda ahinduranya amazina. Kugirango rero tubashe kumugeraho neza bisaba ko buri wese mu nshingano ze habamo kuzuzanya no gukorana kandi neza”.

Muri iyi nama kandi Guverineri yagiriye inama ubuyobozi bw'Akarere gushyira imbaraga mu mishinga ihindura ubuzima bw'abaturage nko kongera umuriro w'amashanyarazi, amazi, guteza imbere ubuhinzi n'ibindi byose bizazamura iterambere ry'abaturage.

Nyuma y’iyi nama, Guverineri yasuye ibikorwa birimo umudugudu w’icyitegererezo urimo wubakwa mu Murenge wa Kaduha uzatuzwamo abatishoboye bimuwe mu manegeka ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

Yasobanuriwe umushinga ugamije guteza imbere Umuhora wa Kaduha-Gitwe, ukaba ari umushinga uzateza imbere imirenge 10 y’Uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango. Guverineri kandi yasuye Ibitaro bya Kaduha yerekwa servisi bitanga.