Umuturage yahawe inka y’ishimwe kubera kurengera inyamaswa

Kuri uyu wa 24/09/2020, Umuturage witwa Nzamuturimana Innocent wo mu Mudugudu wa Kagano, Akagali Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro yahawe inka mu rwego rwo kumushimira ko yafashe inyamaswa yitwa ifumberi yari ivuye muri Nyungwe maze agahamagara abashinzwe kurinda Parike bakaza kuyisubizayo.

Ni igikorwa yakoze ku italiki 05/05/2020, ubwo iyi nyamaswa yavaga muri Parike ya Nyungwe maze arayifata ayishyira iwe mu rugo ayahirira ubwatsi maze ahamagara abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bashinzwe kwita ku nyamaswa maze bayisubizayo.

Mu rwego rwo ku mushimira kubw’icyo gikorwa cy’indashyikirwa, binyuze mu Muryango wita ku bidukikije BIOCOOR, uyu muturage yahawe inka y’ishimwe kubera uruhare rwe n’imyumvire iteye imbere mu kurengera ibidukikije.

Iyi nka yayishyikirijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ari hamwe n’abayobozi ndetse n’abakozi ba BIOCOOR.

 

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere yashimye uyu muturage maze asaba n’abandi kurangwa n'ibikorwa byiza kandi bakarushaho kubungabunga Parike ya Nyungwe.

 

Yagize ati “Ibi umuturage mugenzi wanyu yakoze bikwiye kutubera isomo kandi bikaduha inyigisho nziza. Burya baravuga ngo kora neza wigendere, kandi ngo ukoze neza, ineza ayisanga imbere. Ineza iyo ariyo yose n’ubwo kaba ari akantu gato ujye ugakora wigendere abantu barabibona bakabitekerezaho bakabishima, bakabizirikana, ineza ikiturwa indi. Turashima Innocent ku gikorwa cyiza yakoze kandi turashima n’abafatanyabikorwa badufashije kumugororera bakaba bamuhaye inka y’ishimwe”.

 

Umuyobozi w’Akarere yongeye gushimira abaturage b’Akagali ba Kizimyamuriro n’Umurenge wa Buruhukiro muri rusange ubufatanye bwabaranze hamwe n’inzego z’umutekano mu guhashya umwanzi w’igihugu wari waje aturutse muri Nyungwe.

 

Yibukije abaturage gukomeza kurinda Parike ya Nyungwe, ababwira ko birinda kujya gukoreramo ibikorwa bitemewe ahubwo Parike bakayirekera abashinzwe kuyirinda n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB).