Minisitiri Bayisenge yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Nyamagabe

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyamagabe muri Guverinoma, Prof. Bayisenge Jeannette yakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri aka Karere kuva ku wa 30/09-01/10/2020 maze asura ibikorwa bitandukanye anakorana inama n’abayobozi.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko, Minisitiri aherekejwe na Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye yatangije igihembwe cy’ihinga 2021A mu Murenge wa Tare kuri site ya Nyamigina maze afatanya n’abaturage gutera ibishyimbo.

Nyuma y’uwo muhango, aganira n’abaturage, Minisitiri yabasabye guhinga hakiri kare, kongera ubuso buhingwa buhujwe, kurwanya isuri, gutera imbuto z'indobanure, gukoresha inyongeramusaruro, kurwanya ibyonnyi no gusimburanya imyaka mu mirima.

Yakomeje yibutsa abaturage kurwanya amakimbirane mu miryango kuko ababera intandaro yo kudindiza iterambere.

Minisitiri yakomeje asura inyubako z’amashuli kuri GS Ngororero mu Murenge wa Tare maze asaba ko imirimo yo kubaka yakwihutishwa ndetse bagakomeza imyiteguro y’itangira ry’amashuli kuko yegereje.

Uwo munsi Minisitiri yakomeje asura isoko rya Gasaka aganira n’abagore bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Tuzamurane’ aho bamugaragarije ko biteje imbere babikesha kwizigamira. Yakomeje uruzinduko asura Uruganda rw’Icyayi rwa Kitabi asobanurirwa imikorere y’uru ruganda ndetse anasura irerero ry’abana bato aho abakozi bakora mu mirimo itandukanye y’uruganda basiga abana babo bakitabwaho.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Minisitiri Bayisenge yakoranye inama na Komite Nyobozi y’Akarere, Biro ya Njyanama ndetse n’abagize inama y’Umutekano itaguye mu Karere. Muri iyi nama Minisitiri yagaragarijwe ishusho y’Akarere muri rusange, aho imihigo ya 2020-2021 igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse n’ibibazo bibangamiye abaturage (HSI).

Muri iyi nama Minisitiri yashimye ko hari ibyashyizwemo imbaraga, yavuze ko hari ibibazo yagaragarijwe bigaragara ko bisaba amikoro nko kubakira abatishoboye n'abadafite ubwiherero, ariko hari n’ibyakorwa bidasabye amafaranga nko gukangurira abaturage kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Yasabye kwihutisha umuvuduko mu iyubakwa ry’amashuli no kureba ko hanozwa imyiteguro y'itangira ry'amashuli.

Minisitiri aherekejwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize inama y’Umutekano itaguye y’Akarere yakomeje uruzinduko asura aharimo kubakwa ibyumba 9 ku kigo cy’amashuli kirimo guhangwa cya EP Kamina mu Murenge wa Kibilizi aho yagaragarijwe ko hari imirimo ikibura kandi hari n’ikibazo cyo kubona ubutaka bwo kubakaho igikoni. Yasoje uru ruzinduko asura urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya 5 aho yasobanuriwe imikorere y’uru ruganda maze asaba ko abaturage baruturiye bakomeza kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Mu gusoza uruzinduko, Minisitiri yashimye aho iterambere ry’Akarere rigeze maze asaba inzego zose gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere aka Karere.