Nyamagabe hamuritswe umushinga uzafashe abagizweho ingaruka na COVID19

Kuri uyu wa 09/10/2020, mu Karere ka Nyamagabe hamuritswe ku mugaragaro umushinga ugamije kuzahura imibereho n’iterambere ry’ubukungu ku bantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus bari basanzwe bafite ibikorwa bibinjiriza amafaranga biciriritse.

Ni umushinga uzamara amezi ane wiswe Improve Adaptation and Mitigation Capacities for Targeted Population against COVID-19 effects in Rwanda uterwa inkunga n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi (EU) ukazashyirwa mu bikorwa n’imiryango itatu ariyo, IPC, RUB na EYE.

Uyu mushinga uzagera ku baturage 1300 mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke, by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe ukazagera ku baturage 519 babarizwa mu matsinda 50 mu Mirenge ya Gasaka, Mushubi, Tare na Kaduha.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye aba bafatanyabikorwa kubw’igitekerezo bagize cyo kugira icyo bakora ku bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko icyorezo kitaheranye abantu ngo babure icyo bakora cyangwa ngo bibereho nk’ibisanzwe, ahubwo ku bufatanye bw’abanyarwanda n’ubuyobozi hagiye hunguranwa ibitekerezo by’icyakorwa kugirango badaheranwa n’iki cyorezo ndetse bizanafasha mu kwirinda no kubaka ubudahangarwa ku bindi bishobora kuba nyuma yacyo.

Umuyobozi w’Akarere yahamagariye buri wese kugira ubufatanye kandi bakagira inshingano mu guhangana n’iki cyorezo bagahuriza hamwe mu kubaka iterambere rirambye.

Yagize ati “Twabonye amasomo menshi muri iki cyorezo cya Coronavirus, twese cyatugizeho ingaruka ariko ugasanga biri ku kigero gitandukanye, abasanzwe bafite amikoro macye nibo bagizweho ingaruka ikomeye kurusha abandi waba ubishyize ku rwego rw’igihugu, ku miryango cyangwa abantu ku giti cyabo. Aha rero mwagize neza kandi ndabashimiye, nabo bakomere be guheranwa n’akaga bumve ko nabo hari uruhare bagomba kugira mu kukirwanya kandi birashoboka. Kugira icyizere, kwiyongeramo imbaraga no gukorera hamwe bizatuma icyorezo tugitsinda”.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko abantu bose badashobora gufashirizwa hamwe icyarimwe ariko icyiza ari uko uwo mutima wo kugoboka abatishoboye uhari. Yasabye abatewe inkunga kutazayipfusha ubusa ababwira ko bagomba kuyikoresha neza.