Nyamagabe hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki hatahwa ubukarabiro

Ku wa 15/10/2020 mu Karere ka Nyamagabe hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki, ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ari hamwe n’abayobozi ba waterAid Rwanda, abayobozi b’Imirenge ndetse n’abakinnyi b’Ikipe Amagaju.

Uyu muhango wajyanye n’ubukangurambaga bwo gukaraba intoki bwakozwe n’abakinnyi b’Amagaju, Radio Ishingiro n’abakozi b’Akarere ku nkunga ya WaterAid. Nyuma y’ubu bukangurambaga, Imirenge itanu yashyikirijwe imyenda yo gukinana n’indi yose ihabwa umupira wo gukina (ballon). Imirenge kandi yahawe kandagira ukarabe ndetse n’ibigo by’amashuli icumi. Hatanzwe kandi umuti wica udukoko ku ntoki (hand sanitizers), isabune ndetse n’udupfukamunwa.

Muri iki gikorwa hanatashywe ku mugaragaro ubukarabiro (hand washing station) bwo kuri gare ya Nyamagabe bwubatswe ku nkunga ya WaterAid.

Umuyobozi w’Akarere yashimye WaterAid kubw’ibikorwa byo guteza imbere isuku n’isukura hirya no hino mu Karere kandi bikaba byaratanze umusaruro.

Yavuze ko WaterAid yafashije Akarere mu gufasha abaturage batishoboye kubona ubwiherero, kugeza amazi ku bigo by’amashuli no kubaka icyumba cy’umukobwa kuri ibyo bigo by’amashuli no gushyiraho amatsinda y’isuku n’isukura mu Midugudu.

Mayor yasobanuye ko WaterAid yubatse ubukarabiro ahantu hane, kandi ibi bikorwa bikaba bifasha kongera isuku mu baturage noneho  by’umwihariko bigafasha mu kwirinda icyorezo cya COVID19.

Umukozi Ushinzwe ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura muri WaterAid, Karangwa Lambert yavuze ko kuba hari ibikoresho byo gufasha abantu gukaraba ataricyo gisubizo, yavuze ko igisubizo ari ugukoreshwa neza, bikoreshwa icyo byagenewe igihe cyose.