Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi gufasha abaturage kwitabira gahunda za Leta

Ku wa 22/10/2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice yakoreye uruzinduko mu Kagali ka Shaba ho mu Murenge wa Kitabi maze akorana ibiganiro n’abaturage ndetse n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Murenge ndetse n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye.

Muri uru ruzinduko, Guverineri yaherekejwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abagize inama y’umutekano itaguye mu Karere ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye ku Ntara.

Muri uru ruzinduko, Guverineri yasabye abaturage kwitabira gahunda za Leta nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza anasaba abayobozi kubafasha mu kumva izo gahunda neza kandi bakazishyira mu bikorwa uko bikwiye.

Yagize ati “Ariko kandi kugira ngo abaturage babashe kuzijyamo neza bisaba y’uko abayobozi ku rwego rw’umudugudu, ba mutwarasibo duherekeza abaturage bakumva impamvu y’iyo gahunda kandi bagatanga ayo mafaranga bitababereye umutwaro”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nta muyobozi wakwishimira kuyobora abaturage bafite ibibazo cyangwa bakennye. Yavuze ko iyo uri umuyobozi uba umeze nk’umubyeyi mu rugo kuko nta mubyeyi uba ufite urugo ngo yishimire ko rugira ibibazo.

Ibi ni nabyo yashingiyeho avuga ko uko abayobozi bifuza ko ingo zabo zimera ari nako baba bakwiye gukorera abaturage bareberera ariko bikanyura mu mikoranire.

Yagize ati “Hagomba kubaho gukorana ntibiharirwe umuntu umwe, ntibikorwe na Mayor cyangwa gitifu, ahubwo ubuyobozi bugatangirira kuri wa wundi koko wegereye abaturage batoye kandi baziranye neza”.

Guverineri yongeye kwibutsa abayobozi ko bagomba kuba indorerwamo nziza abaturage bibonamo.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano bakora amarondo uko bikwiye, anabihanangiriza kujya mu ishyamba rya Nyungwe. Yibukije ubuyobozi gushishikariza ababyeyi n’abana kwitabira kujya ku ishuli kuko riri hafi gutangira.

Guverineri yibukije abaturage ndetse n’abayobozi kwitabira ubukangurambaga bwo kurwanya ibiza cyane cyane bitabira kuzirika ibisenge kugira ngo hirindwe ko hari uwo ibiza byatwara ubuzima.