Mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe igihembwe cy’amashyamba 2020/2021

Ku wa 23/10/2020, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kibilizi hatangijwe igihembwe cy’amashyamba 2020/2021 haterwa ibiti bivangwa n’imyaka mu Kagali ka Bugarama ku buso bwa hegitari 50 ziriho amaterasi yatunganijwe.

Ni igikorwa cyakozwe mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 45 isabukuru yo gutera amashyamba. Byakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti "Amashyamba ni Umusingi w’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere Rirambye."

Mu gutera ibi biti mu Murenge wa Kibilizi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yari hamwe n’Umuyobozi wa Police mu Karere, SSP Gaston Karagire, Umuyobozi wa Reserve Force mu Karere, Major John Agaba, abayobozi ba Hinga Weze n’abandi.

Hatewe ibiti bivangwa n'imyaka aribyo grevillea robusta, alnus acuminata, calliandra callitrosus ku buso bwa hectares 50 buciyeho amaterasi yatunganijwe kandi akongererwa uburyohe na Hinga Weze.

 Aganira n’abaturage nyuma yo gutera ibiti, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yasabye abaturage kwitabira gutera ibiti kandi bakabifata neza kuko bizabaha umusaruro mwinshi.

Yagize ati“Ibiti bivangwa n’imyaka akamaro kabyo ni uko birumbura ubutaka, ubundi mwagorwaga no kubona imihembezo ya biriya bishyimbo, bivuze ngo mu myaka ibiri iri imbere hari abantu bagiye kujya babona amashami aturuka kuri biriya biti agahita avamo imihembezo bitabagoye, ibindi biti bigaburirwa amatungo bikongera umukamo naho ibindi bikabazwamo imbaho.”

Muri iki biganiro abaturage b’uyu Murenge bashimiwe ko bitabiriye kwishyura ubwisungane mu kwivuza ubu bakaba barageze ku gipimo cya 100%. Bibukijwe gukomeza kwitabira gahunda za Leta ndetse bakarushaho kwicungira umutekano no kwirinda amakimbirane mu ngo.