Ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge bwakomereje mu Murenge wa Gasaka

Kuri uyu wa 27/10/2020, Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiza hibandwa ku kuzirika ibisenge by’inzu bwakomereje mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Nyentanga.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ahaziritswe inzu enye ariko muri rusange ibikorwa bikaba bikomeje.

Aganira n’abaturage b’uyu Mudugudu nyuma y’iki gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Habimana Thadée yasabye abaturage gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibiza kugira ngo hatazagira uwo bitwara ubuzima cyangwa ngo bimwangirize.

Yagize ati “Umuntu wese amenye ko iki gihe cy’ibiza gishobora guhitana ubuzima bw’abaturage, amenye ko gishobora kumuhitana gihereye iwe, ngirango mwarabyumvise umwaka ushize akaba ariyo mpamvu igihugu cyanafashe ingamba zikomeye zo kwimura abaturage kubera imvura idasanzwe yadutunguye ikica abantu, igihugu kiba gihombye iyo kibuze abaturage inzu cyangwa imyaka n’ibindi bikorwa remezo”.

Yakomeje avuga ko igikorwa cy’ubukangurambaga bw’uyu munsi cyari icyo gutanga urugero ariko abandi baturage nabo bakwiye gukomeza kwishyira hamwe bakazirika inzu zabo kuko ibikoresho byifashishwa babasha kubyigurira.

“Tuzishima nitubona iri tumba rirangiye nta muturage wo muri uyu Mudugudu, mu Murenge cyangwa mu Karere ka Nyamagabe turya ibyo twejeje mu mahoro tutavuga ngo hari umuturage twatakaje kubera ibiza”.

Ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge bukomeje gukorwa kandi bukajyana n’ibindi bikorwa byo kurwanya ibiza birimo gusibura imirwanyasuri, gufata amazi y’imvura n’ibindi.