Imirenge yahize indi mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge yahembwe

Ku wa 28/10/2020, Akarere ka Nyamagabe kahembye Imirenge yahize indi mu guteza imbere ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma y’isuzuma ry’ibi bikorwa ryakozwe mu Mirenge yose mu kwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge.

Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu, Kabayiza Lambert wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawayezu Prisca, inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’abayobozi ba za SACCOs.

Muri iki gikorwa, Imirenge ya Musebeya, Gasaka na Cyanika yahawe ibikombe ndetse na certificat by’ishimwe kubera ibikorwa yakoze naho Imirenge ya Kaduha, Musange na Kibumbwe ihabwa Certificat.

Iri suzuma ryibanze ku ngingo zitandukanye zirimo kuri raporo za Ndi Umunyarwanda, raporo zitandukanye ku biganiro n’ibikorwa byakozwe, uburyo bwo gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibikorwa by’umwihariko cyangwa agashya kakozwe mu bumwe n’ubwiyunge.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki  gikorwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yavuze ko ibyavuye mu isuzuma bigaragaza imbaraga urwego rushinzwe gukurikirana ibi bikorwa rwashyizemo.

Yagize ati “Aho dusanga hari ibyakozwe cyangwa abateye intambwe kurusha abandi usanga mu mikorere ya buri munsi abo bantu baba bazirikanye ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, bivuze ngo, ntibisobanuye ko amajanisha uburyo asumbana ariko abaturage babyumva, ahubwo urwego rukwiye kuba rubishyira mu bikorwa ubwo nizo mbaraga bakoresheje mu gushyira mu bikorwa izo gahunda”.

Yabwiye abayobozi b’Imirenge n’abakangurambaga b’Ubumwe n’Ubwiyunge ko bakwiye guhora batekereza ibyo bakwiye kuba bakora nk’udushya kugira ngo ibikorwa bigere ku bantu benshi cyangwa bikorwe ku bwinshi. 

Muri iyi nama kandi abayobozi basabwe ko mu iteganyabikorwa ryabo bajya bazirikana gushyiramo ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.