Abafatanyabikorwa biyemeje kongera ubukangurambaga bugamije kurwanya isambanywa ry’abana

Ku wa 29/10/2020 mu Karere ka Nyamagabe hateranye inama y’abafatanyabikorwa muri gahunda zijyanye no kurinda no kurengera umwana baganira ku kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa iryo ariyo ryose maze biyemeza kongera ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa ry’abana.

Ni inama yateguye ku bufatanye n’umuryango Hope and Homes for Children maze ibera ku Biro by’Akarere ka Nyamagabe iyoborwa n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza, Nyirazana Chantal yitabirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Iyi nama yagarutse ku kurebera hamwe uburyo buhamye bwo kurwanya ubuzererezi mu bana ndetse no kubakoresha imirimo ivunanye. Muri iyi nama kandi hateguriwe hamwe ubukangurambaga ku kurwanya isambanywa rikorerwa abana no kurwanya gutwara inda zidateganijwe ku bangavu.

Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama bavuze ko ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana no gutera inda abangavu ari ngombwa ndetse no guhana abakoze ibyo byaha bigomba gushyirwamo imbaraga n’inzego zibishinzwe.

Mu rwego rwo kubirwanya, abari mu nama biyemeje gutegura ubukangurambaga bw’icyumweru cyose bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Abari muri iyi nama kandi biyemeje gutanga amakuru ku gihe y’ahantu ndetse n’abantu bakoresha abana imirimo ibujijwe kugirango habeho kubakurikirana nk’uko amategeko abiteganya.

Iyi nama kandi yibukije ko abana bafite ubumuga bagomba kwitabwaho bagakorerwa ubuvugizi kugirango babone uburenganzira bwabo bwose nk’uko amasezerano mpuzamahanga yita k’uburenganzira bw’umwana abiteganya.