Igisobanuro ku kintu cyapfuye ntacyo kimaze –Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abakozi n’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe guharanira gukora ibintu neza kandi bigatanga umusaruro byitezweho kuko kwisobanura ku bintu byapfuye ntacyo ubwo busobanuro buba bumaze.

Ibi Guverineri yabivuze ubwo yakoranaga inama na Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe, Abagize Inama y’Umutekano itaguye, Abayobozi b’Imirenge igize aka Karere n’Abayobozi b’amashami mu Karere.

Iyi nama yabaye ku wa 03/11/2020 igaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ibyavuye mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 n’ibiteganijwe gukorwa muri 2020/2021, umutekano, ubwiteganyirize muri gahunda ya EjoHeza, imicungire y’amakoperative n’ibindi.

Agira inama abakozi n’abayobozi ku buryo bwo kwesa imihigo uko bikwiye, Guverineri Kayitesi yavuze ko atari byiza ko abantu birirwa bashaka ibisobanuro ku mpamvu zatumye badakora ibyo bashinzwe kuko bidakemura ikibazo.

Yagize ati “Bayobozi b’Akarere, ndagira ngo mbasabe muce intege cyane ikintu kitwa igisobanuro. Igisobanuro ku kintu cyapfuye ntacyo kimaze, birutwa n’uko yaceceka, nta mpamvu yo kuza kumbwira ngo iki kintu ntabwo cyakozwe ngo kuko byagenze gutya, ibyo ni politike z’abanebwe. Nta mpamvu zo kuza gusobanura ikintu, ahubwo haranira gushakisha uburyo gikemuka”.

Uyu muyobozi yavuze ko abayobozi n’abakozi babishatse Akarere kagera kure kuko aho yageze yabonye abaturage biteguye gukora no gufasha abayobozi kugera kubyo kiyemeje.

Yagize ati“Ahantu hose nagiye, bigaragara ko abaturage banyu biteguye kandi bishimiye kubafasha, rero tureke kubaca intege. Niba uyu munsi mufite Imirenge itanu yujuje 100% muri mutuelle, Umurenge wa nyuma ukaba uri kuri 90% ni ibigaragaza ko abaturage muri kumwe”.

Guverineri yashimye aho Akarere kageze mu bikorwa bitandukanye birimo inyubako z’amashuli, ubuhinzi, mutuelle n’izindi gahunda z’ubukangurambaga.