Ingo zose zigize Umudugudu wa Subukiniro zigiye guhabwa imirasire y’izuba

Ingo 227 zigize Umudugudu wa Subukiniro wo mu Kagali ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi zigiye guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (solar system) binyuze mu bufatanye bwa Polisi y’Igihugu (RNP).

Ibi byatangajwe ku wa 11/11/2020 ubwo Umuyobozi Ushinzwe Imikoranire ya Police n’abaturage muri RNP, CP Munyambo Bruce yasuraga uyu Mudugudu maze akaganira n’abaturage bawo.

Uyu muyobozi yashimye aba baturage baturiye Parike y’Igihugu ya Nyungwe uburyo bakomeje kwicungira umutekano ndetse bakagira n’uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye aba baturage kurangwa n’ibikorwa bibateza imbere mu buryo bw’ubukungu n’imibereho myiza kandi bakazirikana kurangwa n’imico myiza bakayitoza n’abana babo.

“Umuturage w’u Rwanda ni ukumufata neza, ntatotezwa kandi ntakwiye kugwingiza umwana, kuba mu mwanda, kurarana n’amatungo, akwiye kuba afite umutekano usesuye kandi ntanakwiye no gusonza. Akwiye kuba ari inyangamugayo yiha agaciro ndetse akwiye kwirinda ubusinzi, ingeso mbi akarangwa n’indangagaciro nyarwanda ku buryo abyara umwana akazimusangana ndetse nawe akazikurana bigatanga umutekano wo murage w’iki gihugu”

Yabibukije gukorera ku mihigo kuko izabafasha kubaka igihugu mu buryo burambye.

Yagize ati “Kwesa imihigo haba harimo ibintu byinshi, haba harimo kuvuga ngo ariko se abana bacu ntibata amashuli bakajya mu gusoroma ibyayi ntibige ngo barangize kandi aribo ejo hazaza heza”.

CP Munyambo yongeyeho ko uyu Mudugudu nawo uri mu mihigo y’abazahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (Solar System).

Yagize ati “Bazaha abarenga 200. Urumuri rugomba kuboneka, ubwo rero ni ugushimangira cya gihango, rwa rukundo Polisi y’Igihugu ibafitiye, agaciro Umukuru w’Igihugu adutoza atubwira guha abaturage b’u Rwanda”.

Yasabye abaturage gukorana na Police ndetse n’izindi nzego neza ndetse nabo bakikorera bubaka igihugu.

Muri uyu Mudugudu kandi yasuye impfizi aba baturage baherutse guhabwa na Polisi y’Igihugu ashima uburyo ifashwemo neza. Abaturage bamubwiye ko yabagiriye akamaro kuko bayibanguriraho inka zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko ingo zose zigize Umudugudu wa Subukiniro zizacanirwa bikazatuma nta mwana uzongera kubura uko akora umukoro mwalimu yamuhaye.

CP Munyambo Bruce yakoranye inama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abagize inama y’umutekano itaguye ndetse n’abayobozi ba Station za Police mu Karere. Iyi nama yagarutse ku mutekano mu Karere ka Nyamagabe, ibibazo bibangamiye abaturage ndetse n’uruhare rwa Police mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere.