Minisitiri Mukeshimana yasuye ibikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Nyamagabe

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine yasuye ibikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Nyamagabe aho yaganiriye n’ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mushubi rwubatse mu Murenge wa Buruhukiro ndetse anasura Umurenge wa Kaduha aho yasobanuriwe ibikorwa bikubiye by’ubuhinzi biteganijwe mu muhora wa Kaduha-Gitwe.

Uru ruzinduko Minisitiri yarukoze ku wa 13/11/2020 mu rwego rwo kugenzura ibikorwa byo guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi muri aka Karere.

Mu nama yakoranye n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Ubuyobozi bw’Akarere, RAB, NAEB, Ubuyobozi bw’uruganda rwa Mushubi na Koperative y’abahinzi b’icyayi ‘COTHEGAB’, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yamugaragarije ishusho y’uko ubuhinzi n’ubworozi bihagaze mu Karere ka Nyamagabe.

Yasobanuriwe imikorere y’uruganda rw’icyayi rwa Mushubi n’icyerekezo cyarwo. Ubuyobozi bw’uruganda bwamugaragarije ko ku bushobozi bw’icyayi rushobora gukora ku munsi, kuri ubu bakora 35% byacyo bakaba bagifite imbogamizi z’umusaruro mucye n’ubumenyi bucye ku bahinzi n’abasoromyi.

Minisitiri yagiriye inama uru ruganda gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w'icyayi kuri Hegitari, kongera ubuso bw'imirima y'icyayi y'uruganda n'iy'abahinzi, guhugura abasoromyi hagamijwe kongera ubwiza bw'icyayi ndetse no kongera amafaranga ahabwa abaturage.

Minisitiri yakomeje asura Umurenge wa Kaduha aharimo hashyirwa mu bikorwa ibikorwa bigamije kuzamura umuhora wa Kaduha-Gitwe. Muri ibyo bikorwa hakaba hateganijwemo n’iby’ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu ubundi bigaragara ko byasigaye inyuma muri aka gace.

Yasobanuriwe imishinga y’ubuhinzi ihateganijwe n’abafatanyabikorwa bazayishyira mu bikorwa harimo guhinga icyayi, macadamia n’ibindi.