Minisitiri Gatete yasabye abayobozi kwihutira kurangiza ibibazo biri ku muhanda Huye-Kitabi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete yasabye abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ko bakorana byihuse kugira ngo harangizwe ibibazo biri mu kwishyura ingurane z’ibangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Huye-Kitabi.

Ibi uyu muyobozi yabisabye ku wa 14/11/2020 ubwo yakoreraga uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Nyamagabe maze agasura uyu muhanda areba uko wubatswe.

Nyuma yo gusura uyu muhanda, Minisitiri yakoranye inama n’Abayobozi b’Uturere twa Nyamagabe na Huye, RTDA, kompanyi y’Abashinwa yubatse uyu muhanda (CRBC) n’abahagarariye abaturage bafite imitungo yangijwe n’ikorwa n’umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi, basuzumira hamwe uko abatarahabwa ingurane bishyurwa mbere y’Ukuboza 2020.

Mu gusura umuhanda, Minisitiri Gatete yasabye ko ibikuku (landslides) bifunga imiyoboro y’amazi byajya bihita bikurwamo kugirango bitaba intandaro y’iyangirika ry’umuhanda.

Aganira n’abayobozi ndetse n’abaturage ku bibazo by’ingurane bikiri kuri uyu muhanda, basesenguriye hamwe impamvu zigitera kuba abaturage bangirijwe ku gihe maze hasabwa ko Akarere na RTDA bakorana bakihutisha ibyangombwa by’abagomba kwishyurwa ku buryo bitazarenza ukwezi kwa 12 bitarangiye.

Hagaragajwe kandi ibibazo bijyanye n’imyubakire y’uyu muhanda (defects) maze rwiyemezamirimo wawubatse ariwe CRBC asabwa kwihutira kubikosora bitarene ukwezi kwa 12. Ibyo bibazo ahanini harimo imiyoboro y’amazi  itarakozwe neza igasenyera abantu cyangwa ikabangiriza imirima. Harimo kandi aho uyu muhanda uhurira n’indi ijya mu nsisiro  hatakozwe neza bigatuma kwinjiranamo bigorana.

Minisitiri Gatete yavuze ko imbogamizi zose zikirimo zikwiye kurangizwa kugira ngo umuturage habwe ibyo agenerwa kuko ariwe byose bikorerwa.