Urubyiruko rw'abakorerabushake rwibukijwe kugira uruhare mu mutekano n'iterambere by'igihugu

Ku wa 17/11/2020, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe bagiranye ibiganiro n'urubyiruko 350 rw'abakorerabushake bo mu Karere ka Nyamagabe. Ni ibiganiro byari byitabiriwe n'urubyiruko rwo mu mirenge yegereye Umujyi wa Nyamagabe ariyo Gasaka, Mbazi, Kibirizi, Kamegeri, Cyanika, Uwinkingi na Kitabi. Hari n'abahagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake mu yindi mirenge.

Ni ibiganiro byabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Mu kiganiro cyatanzwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Rutagarama Innocent Kanyamihigo, yashimiye uru rubyiruko akazi keza bakora ariko cyane cyane imbaraga n'umurava bakoresheje n'ubu bagikoresha mu gufasha abaturage kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Yabasabye gukomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no gukomeza gahunda zo gukunda igihugu. 

CSP Kanyamihigo yasabye uru rubyiruko gukomeza gukorana bya hafi na Polisi mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano n'iterambere ry'igihugu. 

Yagize ati “Turabashimira uruhare rwanyu mu mutekano w'igihugu, turabasaba gukomeza ubwo bufatanye mutanga amakuru hakiri kare icyaha kitaraba.” 

Yakomeje abasaba kwegera abaturage bakabaganiriza ku ngingo zitandukanye.

Ati “Mwebwe murajijutse, niyo mpamvu tubasaba kujya mwegera abaturage mukabaganiriza kuri gahunda z'igihugu zitandukanye, hari abaturage usanga bafite amakuru y'ibihuha ku gihugu cyacu ndetse badafite imyumvire isesuye ku mibereho yabo. Turabasaba kurushaho kubegera mukabaganiriza mukabasobanurira ukuri ku buzima bw'igihugu, bakirinda ibihuha.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yasabye uru rubyiruko kwibumbira mu makoperative bagakora imishinga ibateza imbere. 

Yagize ati “Dushima uruhare mugira mu guteza imbere igihugu cyane cyane mu bikorwa by'umutekano no gufasha abaturage guhindura imibereho. Ariko turashaka ko namwe mwibumbira mu makoperative, mugakora imishinga ibateza imbere. Kwibumbira mu makoperative birafasha kuko byorohera n'ushaka kubatera inkunga.”

Akarere ka Nyamagabe kagizwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake bagera ku bihumbi 12, bakora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kwigisha abaturage kuboneza imirire no kugira isuku, banakangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta nko kwitabira gutanga ubwisungane mu buzima, gutanga amakuru mu byiciro by'ubudehe n'ibindi bitandukanye. 

Umuhuzabikorwa wungirije w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyamagabe, Habaguhirwa Bosco yashimiye abayobozi ku biganiro bahaye urubyiruko. Yabijeje kuzakurikiza inama bagiriwe.