Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yasinyanye imihigo n'Abayobozi b'Imirenge

Kuri uyu wa 23/11/2020, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Uwamahoro Bonaventure yasinyanye imihigo n’Abayobozi bose b’Imirenge igize Akarere ndetse n’abakozi bahagarariye clusters ku rwego rw’Akarere.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Focal Person w’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abagize inama y’Umutekano itaguye y’Akarere ndetse n’abayobozi b’amashami mu Karere.

Mu isinywa ry’iyi mihigo, Focal Person w’Akarere ku Ntara yasabye abayobozi n’abakozi mu Karere ka Nyamagabe kwiyemeza (commitment) no kugira icyizere cyo kwesa imihigo, kunoza imikoranire n’itumanaho, gukorera ku gihe, kureba ku ngengo y’imari ihari no kureba ku mpamvu zindi zose zatuma kwesa imihigo bishoboka.

Muri iki gikorwa, abayobozi n’abakozi bibukijwe kujya bikorera isuzuma, gukora uburyo bwagutse bwo kugera ku kigamijwe (networking) no gukurikirana umuhigo kugeza ku munota wa nyuma (kugeza umuhigo ugeze ku musozo). Bibukikwe gukorana n’izindi nzego (iz’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa) ndetse no gukora udushya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasabye ko abakozi bakorana ubwitange bakazirikana ko bakorera abaturage kandi bagakora baharanira ishema ry’Akarere no guharanira gushyira mu bikorwa imihigo ku kigero gishimishije.

Iyi mihigo isinywe nyuma y’uko guhera kuwa 17-19 Ugushyingo hakozwe umwiherero wari uhuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe, Komite y’Inama Njyanama, inzego z'umutekano, abayobozi b'Imirenge, abayobozi b'amashami mu Karere, n’Abahagarariye JADF muri aka Karere`