Mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa

Ku wa 25/11/2020, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda rikorerwa abagore n’abakobwa hagamijwe kurandura iki kibazo burundu.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawayezu Prisca ari hamwe n’Umuyobozi wa Police Ushinzwe guhuza Police n’abaturage (DPCEO) mu Karere ka Nyamagabe CIP Marie Solange Bihoyiki, Umuyobozi w’Umurenge wa Kamegeri, abagize inama y’igihugu y’abagore ndetse n’abakozi b’Akarere.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rwahereye muri Centre ya Nyarusiza rusorezwa muri Centre ya Baro ahakunze kugaragara ibyaha bijyanye n’ihohoterwa.

Muri ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yabwiye abaturage bari bitabiriye ko icyerecyezo cya Perezida wa Republika ari ukubaka umuryango uzira ihohoterwa iryo ariryo ryose.

“Icyerekezo cyiza cy’igihugu twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame, ni ukuvuga ngo twubake umuryango nyarwanda utekanye, uteye imbere, uzira ihohoterwa iryo ariryo ryose”.

“Ubwo kugirango ibyo bintu tubigereho birasaba ko abagore n’abagabo dufatanya, ariko by’umwihariko turasaba abagabo kubigiramo uruhare rukomeye kuko abagabo nimubishaka mukabiharanira muzabigeraho. N’abagore ntitubaretse kuko bagomba kubyumva bakabiharanira”.

CIP Marie Solange Bihoyiki yasobanuriye abaturage amoko y’ihohoterwa n’ibihano bijyana n’icyo cyaha maze asaba abaturage kubyirinda n’aho byakozwe ntibihishirwe kugirango ababikoze bahanwe.

Yabwiye abaturage ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cy’ihohotera mu bihano ahabwa harimo n’igifungo kandi iyo umuntu afunzwe aba arimo ahomba kuko asigara inyuma mu iterambere.

Yasoje asaba ubufatanye bw’abaturage mu rugamba rwo guhashya ihohoterwa mu miryango.