Abunzi 568 bo mu Karere ka Nyamagabe bashyikirijwe amagare bemerewe na Perezida wa Republika

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashyikirije abunzi 568 bo muri aka Karere amagare bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame kugirango abafashe mu kazi kabo ka buri munsi.

Aganira n’abahawe aya magare, Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko inshingano yabo y’ibanze ari ukubanisha abanyarwanda mbere yo kumva ko bagiye guca imanza.

Yagize ati “N’ubwo mu miryango harimo ibibazo bifite amategeko abihana ariko tubashishikariza mbere na mbere kubanza kwiyunga, nimubanishe abanyarwanda, nimubanishe abavandimwe, nimibanishe abaturanyi mbere yo kumva ko umwunzi ari umucamanza. Nibyo koko ibyemezo mufata inteko yateranye bigomba gukurikizwa ariko ndabasaba kandi nicyo igihugu cyabagiriye icyizere kugirango mukore ako kazi ko guhuza abanyarwanda bakaganira ku kibazo bafite bakumvikana.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaperezida b’abunzi n’abunzi basanzwe ko mbere yo kwicaza inteko kugirango bakore imyanzuro bagomba kujya babanza gufata umwanya bagatumira abantu bafitanye ikibazo bakabasaba kumvikana bakiyunga.

Abunzi bibukijwe ko manda yabo yarangiye ariko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukanzura kubongerera manda abasaba gusubira mu kazi kabo asriko bakirinda amakosa.

“Buriya amahitamo yacu nk’abanyarwanda twahisemo kubazwa ibyo dukora (accountability). Hari ahagiye hagaragara imikorere mibi. Abantu bari bari muri komite z’abunzi mukaba mugiye kuzisubiramo mugende mukore neza kurushaho mwubahirize amategeko, mwubahirize umuco wacu wo kunga abantu ariko mwirinde ikintu kitwa ruswa, ikimenyane, mufashe igihugu cyacu guca akarengane”.

Yavuze ko igihugu cyatanze umurongo w’imiyoborere myiza n’ubutabera, asaba ko bafasha kugira ngo iryo hame rigerweho.

Nyabumandwa Laurent umwunzi ufite imyaka 76 wo mu Murenge wa Tare avuga ko igare yahawe rizamufasha mu rugendo ajya aho inteko z’abunzi ziteranira akahagera kare. Yashimiye Perezida wa Republika ko yabibutse akabaha amagare.