Akarere ka Nyamagabe kasinyanye imihigo n’abafatanyabikorwa

Ku wa 27/11/2020, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yasinyanye imihigo n’abafatanyabikorwa b’Akarere maze abasaba gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo by’amazi ndetse n’isuku n’isukura mu Karere.

Ibi byakozwe mu nama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa yasuzumiwemo kandi ibyavuye mu isuzuma ry’ibikorwa by’abafatanyabikorwa by’umwaka ushize.

Muri iyi nama Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo y’Akarere ndets n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

Uyu muyobozi yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kubonera amacumbi imiryango 421 itari ifite aho kuba maze ikaza kubakirwa ndetse n’abasenyewe n’ibiza bakaba barubakiwe abandi bagasanirwa hatangwa n’amabati. Yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gihe cya COVID19 mu kubonera inkuga abagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Yasabye abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu bikorwa remezo kugirango bibashe kwiyongera muri aka Karere.

Yagize ati “Mureke dufatanye mu bikorwa remezo turebe bitewe n’ibyo buri muntu akoreramo n’aho akura amafaranga, turebe ukuntu twafatanya tukongera by’umwihariko ibikorwa remezo by’amazi kuko bidufasha mu isuku n’isukura. Rwose ndabasabye muri gahunda muteganya mwongeremo ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura mu rwego rwo guca umwanda”.

Muri iyi nama kandi Umuyobzi w’Akarere yasinyanye imihigo n’abafatanyabikorwa aho nyuma yo gusinya yavuze ko iki ari igihango bagiranye n’abanyarwanda.

Yagize ati “Ubundi ibi babyita ngo ni umuhango, ariko ubundi uwashaka yabyita igihango kandi gihesha agacuri icyerekezo cy’igihugu cyacu ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Republika watubwiye ngo dukorere ku mihigo, twihe intego tugire aho tuvana abanyarwanda tugire n’aho tubageza, kandi icyerekezo twifuza ni uko umunyarwanda wese yagera ku iterambere, akagira imibereho myiza, umutekano n’ubusugire mu gihugu cye. Niyo mpamvu n’ubwo tubyita umuhango wo gusinya imihigo, ariko ni igihango tuba tugize hagati yacu nk’abayobozi tubikoze ariko ari igihango tugiriye abaturage dukorera”.

Muri iyi nteko rusange kandi hatowe Komite Nshya ya JADF igizwe na Perezida wayo, umubitsi ndetse n’abayobozi b’amakomisiyo.