Nyamagabe hatashywe ibyumba by’amashuli 22 byitezweho kugabanya ubucucike

Ku wa 04/12/2020, mu Karere ka Nyamagabe hatashywe ibyumba bishya by’amashuli 22 byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi, ibi byumba bikaba byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuli kandi abanyeshuli bakarushaho gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19.

Mu gutaha aya mashuli, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kitabi ahatashywe ibyumba 9 muri rusange. Kuri EP Gahande hatashywe ibyumba bitatu naho kuri EP Uwingugu hatahwa ibyumba bitandatu.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye abaturage ku ruhare bagize mu kubaka aya mashuli binyuze mu buryo bw’imiganda abashimira kandi ko ari mu ba mbere bayujuje.

Yasabye abanyeshuli n’abarimu kuyakoresha kugirango bazamure ireme ry’uburezi.

Yagize ati“Abana rero ahasigaye ni ahanyu, abarimu uruhare rw’ubuyobozi ruragaragara ahasigaye ni ahanyu. Abana bacu twohereje ku ishuli bakwiye kugira ubumenyi bakiga bagafata bagatsinda kandi nabo bakiteza imbere nicyo igihugu kibifuriza, igihugu cyifuriza abana bacu kumenya no gutera imbere”.

Uyu muyobozi yibukije ababyeyi gukomeza kohereza abana ku ishuli ndetse n’abafite ubumuga kuko amashuli yubatswe ku buryo buha buri wese amahirwe.

Muri iki gikorwa cyo gutaha amashuli, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Kabayiza Lambert yatashye ku Mugaragaro amashuri ku mugaragaro ibyumba by’amashuli bitatu byuzuye kuri EP Nyabubare mu Murenge wa Kibilizi.

Ni igikorwa cyishimiwe n'abaturage bo mu kagari ka Gashiha bari banitabiriye uwo muhango. Mu butumwa Umuyobozi yatanze yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa no kubirinda. Yasabye ababyeyi gukomeza kohereza abana bakitabira ishuri.