Isibo yahize izindi mu bikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake yashimiwe

Ku wa 05/12/2020, mu Murenge wa Gatare, Akagali ka Gatare, Umudugudu wa Uwisuri hahembwe isibo yitwa ‘Ubunyangamugayo’ kubera ibikorwa by’ubudashyikirwa mu bwitange n’ubukorerabushake yakoze bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho by’abaturage.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake.

Iyi sibo yashimiwe ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kuba imiryango 23 yose igize iyi sibo ifite ubwisungane mu kwivuza, nta muturage urarana n’amatungo mu nzu, nta mwana wagwingiye, abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bariga, nta mwangavu watwaye inda, abaturage bahinga kijyambere, buri rugo rufite akarima k’igikoni n’ubwiherero, buri rugo rufite rondereza, imiryango 23 yose ifite konti muri SACCO.

Muri iyi sibo kandi imiryango 17 kuri 23 iri mu bwizigame bwa EjoHeza, imiryango 23 yose ibana mu buryo bwemewe n’amategeko, baciye nyakatsi ku nzu no ku buriri. Mu gukorera hamwe bubakiye inzu umuturage iya mbere yari igiye kugwaho, bafite igikumba cy’ingurube 20 n’izindi eshanu boroje.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mujawayezu Prisca, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyamagabe n’abandi bayobozi.

Umuyobozi w’Akarere yashimye abaturage bagize iyi sibo maze kubwo kwishakamo ibisubizo byo kwiyubakira igihugu.

Yashimye umuco w’ubutore uyu mudugudu usanganwe maze abasaba gutoza urubyiruko banarufasha gukomeza kubumbatira indangagaciro z’umuco nyarwanda bakiyubakamo icyizere no guharanira ko bakomeza kwihesha agaciro.

Yongeyeho ko ibyo iyi sibo byari bikwiye kuranga abaturage b’Akarere ka Nyamagabe.

Yagiriye inama andi masibo agize uyu mudugudu kwigira ku isibo y’ubunyangamugayo maze nayo ayisaba ko yarushaho kongera umuvuduko.

Iyi  sibo yashimiwe ishyikirizwa certificate ndetse n’amafaranga angana n’ibihumbi Magana atanu (500,000).