Ingo 217 zo mu Mudugudu wa Subukiniro zahawe imirasire y’izuba

Ku wa 10/12/2020, ingo 217 muri 227 zigize Umudugudu wa Subukiniro, Akagali ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi zashyikirijwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zahawe na Police y’igihugu kugira ngo ajye abafasha kumurika mu ngo.

Kuri ubu ingo 227 zose zigize uyu mudugudu zikaba zicana kuko ingo 10 zitahawe zo zari zisanganwe aya mashanyarazi.

Iki gikorwa kiri muri gahunda ngarukamwaka ya Police yo gushimira Umudugudu witwaye neza mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha.

Uyu Mudugudu wa Subukiniro mu bihe byashize wagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umwanzi wateye aturutse muri Parike ya Nyungwe agakomeretsa abaturage ndetse akabangiriza n’imitungo.

Abaturage bawutuye bashimiwe umurava no kudahungabanywa n’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi ahubwo bakomeza gushyira hamwe bafatanyije n’inzego z’umutekano maze birindira umutekano.

Ubwo bashyikirizwaga aya mashanyarazi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yashimye uko aba baturage bitwaye ubwo umwanzi yashakaga kubacamo ibikuba ari nayo mpamvu bakomeje kubishimirwa.

Yagize ati “Nk’uko hano hitwa Subukiniro mwamugaragarije ko ibyo bidashoboka, ko bibaye hari n’ikiguzi bisaba mwakwemera mukagitanga ariko mukagaragaza ko nta mwanya mufite wo guta no kuwuteshwa n’inkorabusa cyangwa inyangabirama. Ibyo rero ni ikintu cyo kwishimira buriya ni nacyo gihatse ibi bikorwa byose biriho bigenda bikomeza kubashyikirizwa kugira ngo mukomeze mushimirwe ko mwabaye indashyikirwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano, gukumira ikibi no kugaragaza ko muri abaturage beza murangajwe imbere no gutera imbere”.

Uyu muyobozi yabasabye kubungabunga amashanyarazi bahawe akababera isoko yo kugira umucyo, isuku ndetse akamurikira n’abana mu gihe basubiramo amasomo.

Umuyobozi wa Police mu Karere ka Nyamagabe, SSP Burahinda Ntacyo yasabye abaturage ba Subukiniro kurinda ibyiza bagezwaho n’ubuyobozi ndetse n’ibyo ubwabo bigezaho kugira ngo bidasubira inyuma.

Yagize ati “Ntihazagire umuntu ukubwira ngo subira inyuma kuko gusubira inyuma ni ukujijwa. Ntihazagire ukubwira ngo umwana wawe nareke kujya ku ishuli, ukubuza kujya guhinga cyangwa ngo akubuze gutanga mutuelle kuko byose bigaruka ku mibereho myiza y’abaturage. Icyo udashoboye ubuyobozi buzakigukorera, icyo wishoboreye ugikore kandi neza”.

Aba baturage bizejwe ko bazakomeza kugezwaho ibikorwa by’iterambere uko ubushobozi bugenda buboneka.