Nyamagabe hatashywe ibyumba by’amashuli 20 bishya

Ku wa 11/12/2020, mu Karere ka Nyamagabe hatashywe ibyumba by’amashuli 20 bishya byuzuye mu Mirenge ya Gasaka, Kamegeri, Tare, Kibilizi na Kibumbwe. Ibi byumba bikaba byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuli.

Ni ibyumba byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi bikaba bitashwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi hari hatashwe ibindi byumba 22 byuzuye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamagabe.

Ubwo yifatanyaga n’abarimu ndetse n’ababyeyi mu gutaha ku mugaragaro ibyumba bitatu by’amashuli byuzuye kuri EP Gitantu mu Murenge wa Gasaka, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yasabye abarimu gukoresha aya mashuli maze bagatanga uburezi bufite ireme ku bana b’abanyarwanda.

Yasabye abarimu kunoza ibyo bakora bakumva ko bikorera kandi bakorera igihugu.

Yagize ati “Iki gikorwa dukoze muri iki gihe cya Coronavirus cyo kubaka amashuli, ni igikorwa gikomeye cyane iyo urebye umubare w’ibyumba by’amashuli n’umubare w’intebe zakozwe n’imbaraga Leta yabishyizemo n’abaturage bagashyiraho umuganda w’amaboko yabo, ariko turacyafite intambwe ikomeye yo kumva ko iyo tubikora tuba twikorera no gukorera abana b’abanyarwanda baziga hano”.

Uyu muyobozi yashimye ubufatanye bwagaragaye mu bikorwa byo kubaka aya mashuli yongeraho ko byatanze umusaruro maze asaba ko abyazwa umusaruro.

Yagize ati “Ahasigaye abarimu, abayobozi b’ishuli, komite y’ababyeyi dufatanyije, ubuyobozi bw’ibanze , aya mashuli turasabwa kuyabyaza umusaruro. Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Kugirango rizamuke ni uko abarimu barigiramo uruhare n’ababyeyi bakabigiramo uruhare bohereza abana ku ishuli maze na mwalimu akamuha ubumenyi buri ku kigero gishimishije”.

Muri iki gikorwa ababyeyi basabwe kohereza abana bose ku ishuli ntihagire uvutswa amahirwe yo kwiga ku mpamvu iyo ariyo yose.