Guverineri Kayitesi yasabye abaturage ba Kibumbwe kwicungira umutekano no kwitabira gahunda za Leta

Ku wa 23/12/2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice yasuye Umurenge wa Kibumbwe maze akorana inama n’abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Murenge n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye maze abasaba gukangurira abaturage kwicungira umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka no gukomeza kwitabira gahunda za Leta.

Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe hari hamaze iminsi humvikana ibibazo by’urugomo n’ubusinzi muri uyu Murenge, aho yasabye ko bakwisubiraho mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa nabyo.

Muri iyi nama Guverineri yari aherekejwe na bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ndetse n’abakozi b’Akarere.

Guverineri yashimye ko abaturage ba Kibumbwe bakomeje kuva no kwitabira gahunda za Leta nk’aho mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuri ubu bamaze kugera ku 100%.

Yavuze ko Kibumbwe ari Umurenge urimo amahirwe menshi kuko bigaragara ko udakennye kuko ubuhinzi buhagaragara bwerekana ko hari imirima yera maze asaba abaturage ko bashyira imbaraga mu gukora maze bakiteza imbere.

Umurenge wa Kibumbwe ugaragaramo cyane ibibazo by’imihanda ariko umuhanda witezweho gukura uyu Murenge. Guverineri yabijeje ko umuhanda bemerewe n’Umukuru w’Igihugu bazawukakirwa nk’uko byavuzwe.

Guverineri yibukije abayobozi n’abaturage gukomeza kwicungira umutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru asaba n’abayobozi gukurikirana ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Kuvuga umutekano mu baturage ba Nyamagabe biranyorohera cyane kuko murawuzi bihagije, mwagize uruhare runini mu guhashya ibitero by’umwanzi. Bagenzi banyu bakora kuri Nyungwe bagize uruhare runini cyane mu kugaragaza ko ari abanyarwanda beza ibyo nibyo dusaba buri munyarwanda wese na buri muyobozi agahangayikishwa n’uko ubuzima bw’abaturage bumeze”.

Yakomeje agira ati “Nagira ngo rero muyobozi ngusabe uzishime ari uko urwego rwose uhagarariye ubonye iminsi mikuru irangiye ari amahoro mubo uyobora ari amahoro masa”.

Muri iyi nama Guverineri yasabye abayobozi ndetse n’abaturage gukomeza kwirinda COVID19 ndetse bagakomeza guteza imbere isuku n’isukuru ku mubiri no mu ngo, kwitabira gahunda ya EjoHeza n’izindi gahunda za Leta.

Guverineri kandi muri iyi nama yakiriye ibibazo by’abaturage maze afatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubw’Umurenge bafatanyiriza hamwe kubisubiza, ibitarakemukiyeho byahawe umurengo bizakemurwamo.