Mu Murenge wa Kamegeri hatashywe ibyumba by’amashuli 18

Ku wa 14 Mutarama 2021, ku bigo by’amashuli bitandukanye byo mu Murenge wa Kamegeri hatashywe ibyumba by’amashuli 18 n’ubwiherero 41 ni ukuvuga 36 busanzwe na 5 bw’abafite ubumuga, ni mu gihe hakomeje imyiteguro yo gufungura amashuli ku cyiciro cya mbere cy’amashuli abanza.

Ibi byumba byose byatashywe byubatswe muri gahunda ya Leta uko ari 18, ubwiherero 36 n'ubwiherero 5 bw'abafite ubumuga. Ibi byumba byubatswe ku ma sites 5 aho kuri EP Bwama hubatswe ibyumba 4 n'ubwiherero 13, kuri EP Kirehe hubatswe ibyumba 3 n'ubwiherero 7, kuri GS Kamegeri hubatswe ibyumba 4 n'ubwiherero 7, kuri GS Kizi hubatswe ibyumba 4 n'ubwiherero 7 naho kuri Mwogo TVET hubatswe ibyumba 3 n'ubwiherero 7.

Hatashywe kandi ibyumba 5 n'ubwiherero 7 kuri site ya EP Baro muri gahunda ya Banki y’Isi. Ibi bije bikurikira ibindi byumba 6 n'ubwiherero 9 byatashywe kuri site ya GS Rususa byubatswe muri gahunda ya Banki y’Isi.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mujawayezu Prisca yatashye ibyumba 4 byubatswe kuri EP Bwama maze asaba abanyeshuli kubibyaza umusaruro, kugira isuku ku myenda no ku mubiri kandi bagakangurira barumuna babo kuzitabira ishuli.

Yagize ati “Murabona ko mwubakiwe amashuli, turabasaba kugira umuhate mu kwiga, mukarangwa n’isuku ku myambaro no ku mubiri. Muzi ko barumuna banyu bazatangira kwiga ku wa mbere taliki 18/01/2021, muzadufashe mubakangurire kuza kwiga bose ntihazagire umwana uva mu ishuli”.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije yashimye uburyo aya mashuli yubatswemo, ashima isuku irangwa muri iki kigo maze asaba ko hakomeza kunozwa imirimo imwe n’imwe igikenewe kugirango harusheho gusa neza.