Ubukangurambaga bugamije kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage burakomeje

Mu bukanguranga bwatangiye ku wa 19/01/2021 bukazageza ku wa 22/01/2021 bugamije kurandura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye bakoreye mu Mirenge itandukanye aho bakorana inama n’abagize Task Force yo kurwanya ibibazo bibangamiye abaturage mu Mirenge.

Ibibazo bigaragara ko bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe ni ubwiherero butujuje ibyangombwa, abaturage bafite inzu zimeze nka nyakatsi, abana bari mu mirire mibi, umwanda, abana bava mu mashuli n’ibindi.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yakoreye mu Murenge wa Kaduha bunguranye ibitekerezo ku bibazo biri muri uyu Murenge ndetse n’uburyo byakemurwamo.

Abitabiriye iyi nama biyemeje gutegurira hamwe uburyo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigiye gukemurwamo bikorewe mu masibo hagategurwa ingamba izifashishwa mu gukemura ikibazo ku kindi.

Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ryakoreye mu Murenge wa Gasaka maze hemeranywa ko hagiye gutangiza ku mugaragaro campaign ku rwego rw'Utugari hatumirwa abaturage bafite ibyo bibazo, gushyiraho task force y'ubu bukangurambaga kugera ku mudugudu ndetse n’ibindi.

Nyuma yo kuganira Umurenge werekanye uburyo bwo gukorana amasezerano yo kuba hagati y'abaturage bafite ibi bibazo, bagasinyana na Mutwarasibo, Abahamya bakaba Ubuyobozi bw’Akagari kandi progress report igakorwa buri wa 5.

Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ryakoreye mu Murenge wa Musange. Abayobozi  basabwe kwegera abaturage bagifite ibibazo bya Human security issue mu rwego rwo kubafasha kubirandura. Hashyizweho itsinda ry'Umurenge rizasura  buri kagari kugera ku mudugudu mu gukemura ibibazo bitarenze 15/02/2021.

Itsinda riyobowe n’Umuyobozi wa NISS mu Karere ryakoreye mu Murenge wa Buruhukiro maze banasura GS Kibyagira n'inzu zimeze nka Nyakatsi mu Kagari ka Munini. Hemejwe ko hagiye gutangiza ku mugaragaro campaign ku rwego rw'Utugari n'imidugudu; Gushyiraho task force y'ubu bukangurambaga kugera ku mudugudu n’ibindi.

Itsinda riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ryakoreye mu Murenge wa Kibumbwe aho yashimiye abagize komite yo kurwanya ibibazo bibangamiye ubuzima bwiza bw'abaturage mu Murenge wa Kibumbwe ku murava bakorana inshingano zabo cyane cyane ku gikorwa bari basoje cyo guhomera umuturage inzu azaturamo. Yabashishikarije guharanira ko ibibazo bibangamiye abaturage bikemurwa.

Itsinda rigizwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi hamwe n’Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere Ishoramari n'Umurimo bakoreye mu Umurenge wa Uwinkingi bagiranye ibiganiro na HSI task force yo ku rwego rw'Umurenge, abakozi b'Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abahagarariye inzego z'imirimo n'ibyiciro bitandukanye by'abaturage.

Muri ibi biganiroharebwe uko gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bihagaze, aho bigeze bikemuka. Nyuma yo kubiganiraho byimbitse, hafashwe ingamba zicukumbuye zakwifashishwa  kugirango iki gikorwa cyihutishwe ndetse hafatwa n'igihe ntarengwa bizaba byakozwemo Kandi bikazanakurikiranwa.

Naho muri ubu bukangurambaga itsinda riyobowe n’Umuyobozi wa Police mu Karere ka Nyamagabe, SSP Burahinda Ntacyo naryo ryakoreye mu Murenge wa Mushubi riganira n’abafite aho bahuriye no kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ubu bukangurambaga burakomeza mu Karere hose hibandwa cyane ku bikorwa bifatika bizasiga ibibazo bibangamiye abaturage bikemutse.