Guverineri Kayitesi yasuye ibikorwa biri mu mihigo y’Akarere

Ku wa 21/01/21021, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice hamwe n’itsinda ry’abakozi b’Intara basuye ibikorwa bitandukanye biri mu mihigo y’Akarere ka Nyamagabe mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 maze bakurikirana aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Ni igikorwa cyabanzirijwe n’inama yahuje Guverineri wari hamwe n’abagize inama y’umutekano itaguye ku Ntara ndetse n’abakozi b’intara na Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’amashami mu Karere ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye mu Karere.

Muri iyi nama haganiriwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo muri rusange cyane cyane hibandwa ku kurebera hamwe ingamba zakoreshwa kugira ngo imihigo bigaragara ko ikiri inyuma ibashe kwihutishwa.

Nyuma y’iyi nama amatsinda atatu  yasuye ibikorwa bitandukanye aho irya mbere ryari riyobowe na Guverineri ryasuye Imirenge ya Mbazi na Musange. Irindi tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ryakoreye mu Mirenge ya Gasaka, Cyanika na Kamegeri naho iryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza rikorera mu Mirenge ya Tare, Kitabi na Gasaka.

Itsinda riyobowe na Guverineri ryasuye amashuli yubatswe kuri GS Ngara n’amaterasi biherereye mu Murenge wa Mbazi. Iri tsinda kandi ryakomeje risura imirimo yo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Musange. Ni inzu 20 zizatuzwamo imiryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Aha Guverineri yasabye abubakisha amashuli kwihutisha imirimo ku buryo Akarere katazatsindwa uyu muhigo.

Mu Murenge wa Musange kandi Guverineri yasuye GS Musange aharimo hahangwa ikigo gishya, aho imirimo yo kubaka ibyumba bishya 18 igeze kure ndetse na workshop ebyiri.

Irindi tsinda ryari riherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ryasuye imihigo yo gusazura amashyamba ya Leta n'ay'abaturage n'umuhigo wo kubaka amashuri. Imihigo yasuwe iherereye mu Kagari ka Ngoma Umurenge wa Cyanika. Amashyamba basanze ameze neza kandi yose yatewe neza. Imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri na yo irabura igihe gito ngo irangire.

Iri tsinda kandi ryasuye ibikorwa mu Murenge wa Gasaka birimo imirimo mishya yahanzwe mu isoko rya Gasaka n'ibyumba by'amashuri, igikoni n'ubwiherero birimo kubakwa kuri GS Munombe mu Kagari ka Kigeme. Mu Murenge wa Kamegeri kandi basuye amaterasi yikora mu Kagari ka Kamegeri.

Irindi tsinda ryari riherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ryasuye ibyumba by’amashuri 10 arimo kubakwa n'ubwiherero 12 birimo kubakwa kuri E.P Kigusa mu Murenge wa Tare. Iri tsinda kandi ryasuye n'ikiraro cyo mu kirere gihuza Umudugudu wa Kigusa, Akagari ka Gatovu n'umudugudu wa Uwumugeti Akagari ka Nkumbure

Hasuwe ibyumba by'amashuri amashuri 4 byubatswe ku nkunga ya World Bank Phase ya 2, ibyumba 7, workshops 2 za TVET wings, byubatswe kuri G.S Nkumbure, Akagari ka Nkumbure ku nkunga ya Goverment.  Iri tsinda kandi. Hasuwe n’amaterasi y'indinganire yakozwe na VUP CPW mu mudugudu wa kanyirandori mu kagari ka Kaganza no mu Mudugudu wa Kimicanga mu Kagari ka Kaganza.

Iri tsinda kandi ryasuye EP Uwingugu mu Murenge wa Kitabi ahubatswe ibyumba 6. Bakomeje kandi basura ahagiye kubakwa inzu mberabyombi y’ibitaro bya Kigeme (multi-purpose multi-storey building) basanga imirimo yo gusenya inyubako zisanzwe ikomeje, rwiyemeza mirimo yizeje ko mu kwa 6 bazaba barengeje 50% by’imirimo. Batanze inama z’uko imirimo yakwihutishwa.