Mu Mirenge itanu harimo harakorwa ubukangurambaga ku mibereho y’ingo

Mu Mirenge ya Kaduha, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane y’Akarere ka Nyamagabe hatangiye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kugusanya amakuru hagasesengurwa imibereho y’ingo zose zigize iyo Mirenge muri rusange ndetse n’imibereho y’Imidugudu igize iyo Mirenge.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa 04 Gashyantare 2021 kikazamara ibyumweru bibiri gikorwa ku bufatanye bw’ububyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’inzego z’umutekano mu Karere.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu (RDF) kugira ngo hafatanyirizwe hamwe kureba ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage muri iyo Mirenge n’ibyo bifuza kugeraho maze hafatanyirizwe hamwe gushaka ibisubizo.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure n’itsinda ayoboye barimo barakorera mu Midugudu yose igize Umurenge wa Kaduha. Naho itsinda riyobowe n'Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu  Kabayiza Lambert ririmo rirakorera mu Murenge wa Gatare.

 Itsinda riyobowe n'Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage Mujawayezu Prisca ririmo rirakorera mu Murenge wa Buruhukiro, itsinda riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Ngarambe Alfred ririmo rirakorera iki gikorwa mu Murenge wa Uwinkingi naho itsinda riyobowe n'Umuyobozi w’Imirimo Rusange Hundwitiro Herménégilde ririmo rirakorera mu Murenge wa Nkomane.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere yasobanuriye abaturage ko harimo hakusanywa aya makuru kugirango hasesengurwe byimbitse imibereho yabo maze bafatanyirize hamwe gushaka ibisubizo ku bibazo bihari n’icyafasha mu kubateza imbere.

Yagize ati “Icyo tubakangurira ni ukwishakamo ibisubizo ku bibazo mushoboye kwikemurira nko kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa, kurandura imirire mibi mu bana, kugira isuku mu ngo no ku mubiri, kohereza abana ku ishuli n’ibindi. Ibyo iyo mubashije kubyikorera Leta iza ibunganira mu bindi bikomeye nko kubagezaho amazi meza, amashanyarazi, imihanda n’ibindi”.

Muri iki gikorwa kizamara ibyumweru bibiri hitezwe ko n’ubuyobozi bw’Intara buzifatanya n’abarimo bagikorwa kugira ngo bukurikirane imigendekere myiza yacyo.