Guverineri Kayitesi yasabye abaturage gutanga amakuru y’ukuri azafasha kuzamura iterambere ryabo

Ku wa 09 Gashyantare 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Hon. Kayitesi Alice ari hamwe na bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye y’Intara bifatanyije n’Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe mu gikorwa gikomeje cy’ubukangurambaga ku mibereho y’abaturage aho hakusanywa amakuru ku mibereho y’ingo n’Imidugudu mu Mirenge ya Kaduha, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane.

Mbere yo kujya aho ibi bikorwa birimo bibera mu midugudu, abayobozi babanje gukorana inama maze abaturutse ku Ntara basobanurirwa uburyo iki gikorwa kirimo kigenda n’uburyo amatsinda yose arimo akoresha kugirango iki gikorwa kibashe kugerwaho.

Nyuma y’iyi nama, Guverineri ari hamwe na Brig. Gen. Emmanuel Murenzi bifatanyije n’itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe rikorera mu Murenge wa Kaduha.

Guverineri yabwiye abayobozi bo ku rwego rw’Imidugudu gukurikirana neza iki gikorwa ku buryo bazatanga amakuru azabafasha kugirango imibereho y’abaturage n’Imidugudu yabo izamuke.

Yagize ati “Nibadushaka kugira aho tugera ni uko tubwizanya ukuri. Niba uvuze ko kwa kanaka batoroye nkajyayo nkasanga hariyo inka ebyiri uraba ubaye umuyobozi mubi cyangwa ukirarira ukavuga ngo ufite ingurube icumi nahagera nkasanga ntayo icyo gihe uzaba uhemutse. Turashaka kwibwiza ukuri kwo mu mutima. Twibwize ukuri tumenye ibyo tugiye gukemura tumenye n’ibyo tugiye kugeza ku buyobozi bukuru bw’igihugu.”

Umuyobozi wa NISS ku Ntara yifatanyije yifatanyije n’Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza Mme Mujawayezu Prisca mu Murenge wa Buruhukiro. Naho Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Kabayiza Lambert ryakomeje iki gikorwa mu Murenge wa Gatare.

Itsinda riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Ngarambe Alfred ryakomeje iki gikorwa mu Murenge wa Uwinkingi naho itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ryakoreye mu Murenge wa Nkomane.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 04/02/2021 kikazamara ibyumweru bibiri gikorerwa mu Midugudu yose igize Imirenge ya Kaduha, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane.