Abayobozi b’amatorero n’amadini biyemeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19

Ku wa 03 Werurwe 2021 mu cyumba cy’ inama cy’ Akarere ka Nyamagabe, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini (RIC) ku rwego rw’Akarere ndetse n’abahagararariye amadini n’amatorero ku rwego rw’Akarere.

Umuyobozi w’ Akarere yashimye Komite Nyobozi ya RIC yatowe nyuma y’aho uwari Umuyobozi wayo yimukiye ahandi, anabashimira imikoranire myiza bagirana n’Akarere ndetse n’uburyo bakoranye n’Akarere ndetse n’inzego z’Umutekano muri iki gihe cyo gufungura insengero.

Uyu muyobozi yanenze ko hari izadohotse ku nshingano maze zikongera zigafungirwa ababwira ko bibabaza kubafungira bityo badakwiye kudohoka ku kubahiriza amabwiriza.

Yabasabye kandi ubufatanye mu guca gusengera ahantu hatemewe nko mu mashyamba ndetse n’ahandi hatandukanye bamwizeza ko ubufatanye ari ngombwa kugirango abantu bajye mu nzira y’ukuri.

Ku minsi yindi bemerewe yo gusengeraho bemeranyijwe ko n’ubundi amabwiriza azakomeza akubahirizwa, kandi bakirinda kumara igihe kirekire kuko kiri mu bituma abantu birara hakaba habaho kwanduzanya igihe habonetsemo uwanduye.

Muri iyi nama hemejwe ko urusengero rwujuje ibisabwa rwandikira Umurenge hakazabaho kubasura bari kumwe na RIC n’inzego z’umtekano nk’uko biri mu mabwiriza

Hemejwe ko mu minsi yindi yo gusenga yiyongereyeho, hazajya hubahirizwa amabwiriza nk’asanzwe yubahirizwa igihe cyo gusenga cyari cyemewe kandi ibyo bikorwa byose bizakorwe atari mu buryo bwo kwirara ahubwo hakoreshwa n’umutima nama