Nyamagabe: Hatangiye igikorwa cyo gukingira COVID19 mu bigo by’ubuzima

Ku wa 05/03/2021 mu Karere ka Nyamagabe kimwe n’ahandi mu gihugu hose hatangiye igikorwa cyo gukingira icyorezo cyugarije Isi COVID19. Ni igikorwa cyatangiriye mu bigo nderabuzima 19 ndetse n’Ibitaro bibiri biri muri aka Karere.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye by’abateganijwe guhabwa uru rukingo mu ba mbere, muribo harimo abakozi bo kwa muganga, abafite hejuru y’imyaka 40 n’abandi basanzwe bafite ibibazo by’ubuzima ku buryo bashobora kuzahazwa na COVID19.

Ahabereye igikorwa cyo gukingira, abahawe urukingo babanzaga gusobanurirwa akamaro k’uru rukingo n’abemerewe kuruhabwa kugira ngo bagire amakuru ahagije.

Ni igikorwa cyakozwe n’abaganga babihuguriwe kikaba cyakurikiranywe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, abayobozi baturutse ku Ntara ndetse n’abaturutse muri RBC.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yakurikiranye aho cyakorerwaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyamagabe, Ibitaro bya Kigeme, Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi n’Ikigo Nderabuzima cya Kibumbwe.

Ayo yageze yasanze igikorwa kirimo kigenda neza kandi abateganijwe gukingirwa bitabiriye ku buryo bushimishije.

Abahawe urukingo bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya COVID19 ikaba igeze no ku rwego rwo gutanga inkingo.

Bagaragaje ko iki  ari ikimenyetso ko imbaraga zashyizwe mu kurwanya iki cyorezo zitanga umusaruro ku buryo mu gihe cya vuba hari icyizere ko icyorezo kizatsindwa burundu ku butaka bw’u Rwanda.

Iki gikorwa kirimo kibera mu gihugu hose kirakomeje ku buryo uko inkingo zizagenda ziboneka abaturage bazajya bakomeza gukingirwa.