Abagore 150 mu Murenge wa Buruhukiro bahawe inkoko 900

Ku wa 09/03/2021, abagore 150 bibumbiye mu matsinda y’imirire myiza azwi nka Care Groups bahawe inkoko 900, ni ukuvuga ko buri umwe yagiye ahabwa inkoko esheshatu mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere no guteza imirire myiza mu miryango yabo hagamijwe kurandura indwara ziterwa n’imirere mibi.

Ni igikorwa gikozwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hakorwa ibikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’umugore mu nkingi zose.

Muri iki gikorwa kandi abaturage bigishijwe uko bakora akarima k’igikoni kugira ngo kabafashe kubona imboga zo kurya.

Aba bagore uko ari 150 kandi buri umwe yahawe ikilo cy’imbuto y’ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri za fer. Abaturage kandi bigishijwe uko bakora akarima k’igikoni kugira ngo kabafashe kubona imboga zo kurya mu miryango yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, Bayiringire Jean yashimye iki gikorwa avuga ko kigiye gufasha iyi miryango kwiteza imbere kandi bakarwanya n’imirire mibi mu miryango yabo.

Yasabye abahawe inkoko kuzifata neza kandi bakubahiriza amabwiriza bahawe kugira ngo baziture n’abandi baturanyi babo babashe korora.

Abaturage bashimye ibi bikorwa bagejejweho na Leta y’u Rwanda biciye mu bafatanyabikorwa, bavuga ko bagiye kurushaho kuzamura imibereho yabo nk’uko bahora babishishikarizwa.

Muri rusange mu Mirenge 11 y’Akarere ka Nyamagabe, USAID Hinga Weze ikoreramo hubatswe uturima tw'igikoni 3300, harimo 400 utw’intangarugero two kwigishirizaho.

Ku bufatanye na USAID Hinga Weze kandi, ku wa 09 Werurwe 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ari hamwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere ndetse n'Umuyobozi Ushinzwe Imirire n'Uburinganire muri USAID Hinga Weze batanze ikiganiro kuri Radio Huye cyagarutse ku iterambere ry’umugore mu Karere ka Nyamagabe.