Nyamagabe hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2021B

Mu Murenge wa Buruhukiro w’Akarere ka Nyamagabe hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2021B hakorwa umuganda wo gutera ingano ku buso bwa hegitari 40 buherereye mu Kagali ka Rambya kuri site ya Nkamba.

Izi ngano zahinzwe mu mirima yakozweho amaterasi y'indinganire ku bufatanye na Hinga Weze. Iyi site izatuburirwaho imbuto nziza z'ingano aho imbuto itangwa na UNICOOPAGI.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, abakozi b’Akarere, Umuyobozi wa Station ya RAB mu Karere ka Nyamagabe, abakozi ba Hinga Weze n’Abakozi ba UNICOOPAGI.

Nyuma y’iki gikorwa abaturage bagiriwe inama yo guhinga neza kandi ku gihe, gukoresha amafumbire (mvaruganda n'imborera), kubagara ku gihe, kurinda igihingwa indwara z'ibyonnyi ndetse no gushyira amatungo n’ibihingwa mu bwishingizi.

Umuyobozi wa Station ya RAB mu Karere ka Nyamagabe, Kimenyi Martin yabwiye aba bahinzi ko imbuto nziza n’ifumbire bidasigana kuko byose bikenerana.

Yongeye gukangurira abahinzi kwitabira gushinganisha imyaka bayifatira ubwishingizi cyane cyane ibirayi n’ibigori kuko aribyo byera muri aka gace mu bihingwa byashyizwe mu bwishingizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, Bayiringire Jean yijeje ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi y’aba bahinzi kugira ngo babashe kwita ku bihingwa kandi bitange umusaruro witezwe.