Abakuru b’Imidugudu 536 mu Karere ka Nyamagabe bahawe telephone zigezweho

Ku wa 19 Werurwe 2021, Abakuru b’Imidugudu igize Akarere ka Nyamagabe yose uko ari 536 bashyikirijwe telephone zigezweho (smartphones) bagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Republika. Izi telephone kandi zirimo internet y’amezi abiri.

Ni igikorwa cyabereye mu Mirenge yose uko ari 17 aho abayobozi ku rwego rw’Akarere bifatanyije n’ab’Imirenge mu gushyikiriza izi telephone abakuru b’Imidugudu.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, UWAMAHORO Bonaventure ari hamwe na Division Commander, Brig. Gen. Eugene Nkubito bashyikirije telephone 25 abakuru b’Imidugudu bo mu Murenge wa Gatare.

Abayobozi basabye abakuru b’Imidugudu kuzakoresha neza telephone bahawe n’Umukuru w’Igihugu maze bagatanga amakuru ku gihe kandi bakazifashisha baha service nziza abaturage bayoboye.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko bahawe telephone zirimo internet ku buryo zizajya zibafasha gutanga raporo ku nzego bakorana kandi ku gihe.

Yagize ati “Mwumve ko muzakomeza mugasigasira umutekano w’abaturage kandi mugafatanya n’abandi bayobozi, yaba inzego z’umutekano zikorera hano, ubuyobozi bw’Umurenge, Akagali ndetse n’izindi nzego mukorana yaba abajyanama b’ubuzima cyane cyane muri iki gihe duhanganye na COVID ni ibintu bikomeye cyane guhanahana amakuru hagati yanyu kandi mukabikora ku gihe”

Brig. Gen. Nkubito yibukije aba bayobozi ko inshingano ya mbere bafite ari iyo kurinda umutekano w’abo bayobora abasaba ko bagomba kurinda abaturage icyo aricyo cyose cyatuma umwanzi abona impamvu yo kurwana abanyuzemo.