Guverineri Kayitesi yashimye iterambere Umurenge wa Nkomane ugezeho

Ku wa 24 Werurwe 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara yasuye Umurenge wa Nkomane maze ashima ko uyu Murenge umaze kugera ku iterambere kandi rigizwemo uruhare n’abaturage.

Muri uru ruzinduko Guverineri yatembereye uyu Murenge maze areba uko imihanda iwugeramo ikozwe neza n’uko hari ubuhinzi buteye imbere.

Abahinzi muri uyu Murenge bamugaragarije ko bafite umusaruro mwiza w’ibihingwa bitandukanye nyuma y’aho bigishijwe guhinga neza bahingiye ku gihe kandi bagakoresha neza imbuto n’ifumbire.

Mu biganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibyiciro byose kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge, Guverineri yagarutse ku kubibutsa inshingano zabo zo gucungira umutekano abaturage, guharanira iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abo bayobora.

Yavuze ko nk’abantu baturiye Parike ya Nyungwe, abaturage badakwiye kugira impamvu n’imwe ibajyana muri iri shyamba kuko ku bufatanye n’Akarere impamvu zabajyanagayo zashakiwe ibisubizo.

Yagize ati “Ikintu cya mbere ushinzwe nk’umuyobozi w’umudugudu ni ugucunga umutekano w’abo ureberera, umenya abantu bose baraye mu Mudugudu wawe ukamenya n’ikibagenza. Tumaze igihe tubizi neza ko abaturage batemerewe kujya mu ishyamba kubera impamvu z’umutekano wabo ariko muracyajya guhiga, gushakamo ubuki n’ibindi, mwebwe bayobozi ababikora murabazi mufite inshingano zo kubaganiriza mukabereka ingaruka zirimo”.

Agaruka ku guteza imbere ubukungu, Guverineri yasabye abayobozi gushishikariza abaturage kwitabira gukora ubuhinzi buteye imbere bagasagurira amasoko. Yavuze ko kandi ko mu guteza imbere imibereho myiza hakwiye cyane cyane kwibanda ku isuku kuko hakigaragara abanabafite umwanda.