Abagore 106 bakora muri servisi z’ubuhinzi bahawe telephone zigezweho

Kuri uyu wa 30/03/2021, abagore bakora serivisi z’Ubujyanama mu buhinzi ndetse n’abakuriye amakoperative b’ubuhinzi bagera ku 106 mu Karere ka Nyamagabe bashyikirijwe telephone zigezweho muri gahunda y’igihugu izwi nka Connect Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Gasaka witabirwa na Ministiri  w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabunga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya (MYICT), Yves Iradukunda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, abahagarariye MTN na RISA.

Muri iki gikorwa, abahawe telephone uko ari 106 basabwe kuzikoresha neza bagateza imbere ubuhinzi n'imiryango yabo.

Minisitiri w'uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yasabye aba bagore gukomeza kuba ku ruhembe rw'iterambere.

Yagize ati “Ni igikorwa kizabafasha mu kuguma ku ruhembe rw’iterambere ry’ubuhinzi no mu mibereho y’imiryango yabo byose bigamije iterambere rirambye ry’igihugu cyacu”.

Yavuze ko ubwo ku wa 08/03/2021 hizihizwaga umunsi w’Umugore, igihugu cyari cyahisemo insanganyamatsiko igira iti “Mugore ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID”. Yongeyeho ko ibi byibutsa umugore uruhare rwa ba mutima w’urugo mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo.

Yakomeje agira ati “Izi telephone muhawe zirabafasha kuguma ku ruhembe atari uguhangana na COVID gusa ahubwo no mu buzima bwacu bwa buri munsi cyane cyane mu mirimo ijyanye n’ubuhinzi”.

Mukundwa Maria umwe mu bahawe telephone akaba ari n’Umujyanama w’Ubuhinzi mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagali ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka avuga ko izi telephone zikemuye ikibazo cy’ikoranabuhanga bari bafite.

Ati “Mu gihe tugiye kureba imyaka tugasanga ifite ikibazo bizajya bitworohera kuyifotora tukayereka abagronome. Ikindi kandi hari ubwo twabaga dufite imyaka myiza tukabura uko tuyimenyekanisha. Ndagira ngo mbahe ubutumwa mugende mutubwirire Nyakubahwa Perezida wa Republika ko ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Nyamagabe tumushimiye”.