Minisitiri Bayisenge yasabye abaturage guteza imbere umuryango

Ku wa 31/03/2021, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof. BAYISENGE Jeannette yasabye ababyeyi gusubira mu nshingano za kibyeyi birinda amakimbirane mu ngo kuko aba intandaro ituma abana Babura gikurikirana bikabaviramo kujya mu buzererezi.

Ibi Minisitiri Bayisenge yabivuze ubwo yari mu nama n’abaturage b’Umurenge wa Uwinkingi nyuma yo kwifatanya nabo mu gikorwa cyo gutera ingano.

Muri iki gikorwa Minisitiri wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, UWAMAHORO Bonaventure bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Uwinkingi mu muganda wo guhinga ingano kuri site ya Kagano ifite 40ha. Ni mu rwego rwo gukomeza igihembwe cy'ihinga 2021B.

Aganira n'abaturage nyuma y'uyu muganda, Minisitiri yabasabye guhinga imirima yose, gukoresha ifumbire, kurwanya isuri, guhinga imbuto y'indobanure, guhuza ubutaka ndetse bakarushaho no kwita ku bworozi kuko aribwo bubaha ifumbire bakoresha mu buhinzi.

Minisitiri yibukije abaturage kugira umuryango utekanye birinda amakimbirane mu ngo kuko atuma abana babura uburere, yabasabye guca igwingira n'imirire mibi mu bana, kumva neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ndetse abasaba guhagurukira kurwanya inda ziterwa abangavu.

“Ni inshingano z’ababyeyi kubungabunga imikurire myiza y’umwana kuko iyo bitabaye gutyo niho ubona abana bo mu muhanda. Ndagira ngo nk’ababyeyi nongere mbashishikarize inshingano zanyu kuko hari aho wasangaga umugore  yagiye n’umugabo yagiye ntawe uzi aho abana bari, ibyo ntabwo aribyo nagirango mbigarukeho nk’ureberera umuryango”.

“Ikindi nagira ngo ngarukeho ni icy’amakimbirane mu muryango ari nayo akenshi usanga ajyana abana ku kubura gikurikirana kubera ko iyo muri muri jugujugu bisenya umuryango nyarwanda kuko niba ababyeyi babayeho mu makimbirane ya hato na hato wa mwana dutegerejeho kuzubaka u Rwanda rw’ejo hazaza rugatera imbere ntazabona uwo akuraho uburere”.

Minisitiri yavuze ko iterambere ridashoboka igihe abagize urugo batumvikana ku mikoreshereze y’umutungo.

Ku gicamunsi, Minisitiri yakoranye inama na Komite Nyobozi y’Akarere n’abayobozi b’amashami mu Karere maze bamugaragariza uko ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'umwaka 2020/2021 rimeze. Yashimye ko hari imihigo imaze kugerwaho ku kigero cyiza asaba ko imihigo ikiri inyuma yakwihutishwa. Yasabye ko habaho imikoranire n’itumanaho hagamije guteza imbere Akarere.