Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gufatanya n’abaturage mu gusigasira ibyagezweho

Ku wa 06/04/2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yakoreye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Nyamagabe maze akorana inama n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu asaba ko bakomeza kubungabunga no gusigasira ibyagezweho.

Muri uru ruzinduko yaganiriye n’abakuru b’Imidugudu, abahagarariye abagore n'urubyiruko, abikorera, abayobozi b'utugali n'abayobozi b'amadini n’inzego z'umutekano bo mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane.

Minisitiri yashimye aho iterambere ry’Akarere rigeze n’iry’abaturage maze asaba ko abaturage bongera umusaruro w’ubuhinzi kuri hectare cyane cyane ubw’ibirayi, icyayi n’ingano byiganje muri iyi Mirenge.

Yagize ati “Umusaruro dufite hano w’icyayi, ibirayi, ingano kugeza kuri uyu munsi ntabwo uragera ku gipimo twifuza, ubutaka dufite mu gihugu ni butoya kandi abantu bariyongera, amahirwe dusigaranye ni amwe gusa, ni ugukoresha ikoranabuhanga bwa buso butoya tukabushakaho umusaruro ujyanye n’icyo ikoranabuhanga ridusaba”.

Minisitiri yibukije abayobozi ndetse n’abaturage kurinda ibyagezweho kuko ibikorwa remezo by’amashanyarazi, amazi, amashuli, ibigo nderabuzima, poste de sante n’ibindi bihari muri aka Karere.

Uyu muyobozi kandi yibukije abitabiriye iyi nama ko umwanzi w’igihugu ataruhuka mu gushaka guhungabanya igihugu no gusenya ibyagezweho maze asaba abaturage kubima amatwi.

Yagize ati “Birasaba kubima amatwi, tubarwanye dufatanye n’inzego z’umutekano duhagarike uwo mugambi mubi wo gusenya igihugu badufiteho”.

Akomeza ubutumwa bwe, Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi guha servisi nziza abaturage, kubakemurira ibibazo ku gihe ndetse no kwirinda ruswa.