Kwibuka27: Ku Rwibutso rwa Kaduha hacanwe urumuri rw’icyizere

Ku wa 07/04/2021, mu Karere ka Nyamagabe kimwe n’ahandi mu gihugu hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hacanwa urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kaduha hanashyirwa indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside.

Ni Umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mme MUJAWAYEZU Prisca wari hamwe n’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere, Abahagarariye Inzego z’Umutekano, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kaduha, abanyamadini, Abahagarariye IBUKA na AVEGA n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Kaduha.

Mu butumwa yatanze Umuyobozi w’Akarere Wungirije yagarutse ku mateka yaranze icyahoze ari Sous-Prefecture ya Kaduha avuga ko ari amateka mabi yaranzwe n’ivangura, urwango no kwica abatutsi kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho yahitanye benshi hakarokoka mbarwa muri aka gace.

Yavuze ko amateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kera yigishwa mu bantu batandukanye uko imyaka yagiye ishira maze ubunyamaswa bugenda buganza ubumuntu maze asaba ko hashyirwa imbere ubumuntu.

Yagize ati “Mu muntu habamo ikibi n’icyiza, tujye twubaka ubumuntu muri twebwe buganze ikibi kiba mu muntu kiba gishaka buri gihe kugirango kibangamire bwa bumuntu”.

Yasabye urubyiruko gukura rubasha gutekereza no gusesengura kugira ngo rwihitiremo ibyiza, yongeraho ko urumuri rw’icyizere rwacanwe i Kaduha rukwiye kuba umucyo hakirukanwa umwijima, ababyeyi bagaha uburere bwiza abana, “ati uru rumuri rutubere itara ntituzongere gusubira mu mwijima, ntituzongere guha icyanzu urwango.”

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwa Kaduha hashyinguye abasaga 45,000 bo mu bice bigize icyahoze ari Sous-Préfécture ya Kaduha.