Guverineri Kayitesi yagenzuye uko amabwiriza yo kurwanya COVID19 yubahirizwa

Ku wa 09 Mata 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi ari hamwe n’abagize inama y’umutekano itaguye ku Ntara yagenzuye uko amabwiriza yo kurwanya COVID19 yubahirizwa mu Murenge wa Gasaka no mu isoko rya Miko mu Murenge wa Cyanika.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’inama Guverineri yakoranye n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe n’Abayobozi b’Ibigo by’Ubuzima (Centre de Santé n’Ibitaro) byo mu Karere.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe uko hakongerwa ubufatanye mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu Karere ka Nyamagabe nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’iki cyorezo ikomeje kuzamuka.

Aganira n’aba bayobozi, Guverineri yasabye ko hashyirwaho ingamba zimbitse zo kukirwanya, abarwaye bagakurikiranwa ntibagire abandi baturage banduza naho abatarakirwara bagakomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Muri iyi nama kandi baganiriye ku buryo hakongerwa gukoreshwa Poste de Santé zari zitagikora n’inshyashya zubatswe zigatangira gukoreshwa kugira ngo zihe abaturage serivisi.

Kuri Poste de Sante zitakoraga, hanzuwe ko iya Mujuga muri Kitabi izatangira gukora ku wa mbere taliki 12/04/2021 naho izindi zigashakirwa ibikoresho zikazaba zatangiye gukora bitarenze italiki 20/04/2021.

Hanzuwe ko Poste de Sante zizajya zikora iminsi iri hejuru y’ine mu cyumweru kandi bigakurikiranwa ko zikora neza. Abaturage bazamenyeshwa gahunda y’iminsi zizajya zikoraho.

Nyuma y’iyi nama, aba bayobozi baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, UWAMAHORO Bonaventure bakomeje basura Centre ya Taba mu Murenge wa Gasaka n’Isoko rya Miko mu Murenge wa Cyanika bagenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID19 ashyirwa mu bikorwa. Muri iki gikorwa bibukije abaturage kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda nk’uko atangwa n’inzego z’ubuzima.